Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yategetse amabanki kugabanya inyungu yise “iy’umurengera” yaka abayisaba inguzanyo, ntirenge 10%.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu nkuru y’igitangazamakuru Mwananchi, yagize ati: “Inyungu ni umurengera, zikwiye kugabanyuka byibuze ntizirenge 10%.”
Perezida Samia yavuze ko kuba inyungu ku nguzanyo amabanki yaka ari nyinshi, bituma hari abashoramari, abacuruzi na rubanda rugufi batinya kuyifata.
Abona ko kuyigabanya ikaba 10% cyangwa ikajya munsi yaho, byatuma buri wese yiyumvamo gahunda yo gusaba inguzanyo, akiteza imbere nta nkomyi.
Yasabye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Prof. Florens Luoga kuganira na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku buryo inyungu ku nguzanyo zigomba kugabanywa nk’uko yabitegetse.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Perezida Samia yategetse amabanki kugabanya inyungu y’umurengera asaba abakiriya
uyu niwe ukwiriye kuyobora kuko areberera inyungu zabaturage bose
Perezida Samia yategetse amabanki kugabanya inyungu y’umurengera asaba abakiriya
uyu niwe ukwiriye kuyobora kuko areberera inyungu zabaturage bose