Umushoramari wari ukomeye muri Kenya, wayoboraga ikigo cy’itangazamakuru cya Capital Group Ltd, Dr Christopher John Kirubi, yapfuye mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 14 Kamena 2021.
Umuryango wa Dr Kirubi wemeje urupfu rwe, watangaje ko yapfiriye mu rugo, azize kanseri yari amaranye imyaka ine. Wagize uti: “Tubabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rwa Dr Christopher J. Kirubi rwabaye uyu munsi saa saba mu rugo, nyuma y’igihe kirekire arwaye kanseri…Yari akikijwe n’umuryango we.”
Nk’uko bigaragara, Dr Kirubi wari ufite imyaka 80 y’amavuko, ubwo yari agihumeka saa moya n’iminota 34 z’igitondo kuri uyu wa 14 Kamena, yanditse ubutumwa kuri Twitter na Facebook yifuriza abamukurikira amahirwe kuri uyu munsi utangira icyumweru no mu cyumweru cyose muri rusange.
Dr Kirubi yagize ati: “Igitondo cyiza nshuti zanjye nkunda. Uyu wa Mbere ntubabere uwo kubananiza, ahubwo ndabifuriza koroherezwa, intsinzi, kugera ku ntego n’ibyishimo muri iki cyumweru gishya. Mugende mu nzira ibaganisha kuri gahunda yanyu y’ubutsinzi. Muryoherwe n’umunsi n’icyumweru cyose.”
Dr Kirubi ni umwe mu baherwe bakundwaga cyane muri Kenya, bitewe n’uko ahanini yakundaga gusabana n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, abagenera ubutumwa bwabafasha gutera imbere mu buzima bwa buri munsi. Yanahaga urubuga ushaka kugira icyo amubaza, yifashishije ‘hashtag’ yitwa #AskKirubi.
Kanseri imwishe yayirwaye kuva mu 2017.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


