Perezida Museveni na Tshisekedi mu muhango ukomeye urabera ku mupaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 16 Kamena 2021 barayobora umuhango ukomeye urabera ku mupaka wa Kasindi uhuza ibihugu byombi.

Nk’uko Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi ya Uganda yabitangaje, umuhango aba bakuru b’ibihugu bazayobora ni uwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda mu burasirazuba RDC, bizakorwa na Leta ya Uganda, bikaba byitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Iyi Minisiteri ivuga ko iyi mihanda izahuza amasoko akomeye ari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC (nka Beni, Butembo na Goma) hamwe n’uturere twa turi mu burengerazuba bwa Uganda nka Rwenzori.

Ikindi ni uko kubaho kw’iyi mihanda kuzatuma Uganda ikaza umutekano aho izaba inyura hose, by’ubwihariko mu duce twibasiwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF ukomokayo.

Uyu muhango ugiye gukurikira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi ryakozwe hagati y’intumwa za RDC zari muri Uganda na Perezida Museveni tariki ya 27 Gicurasi 2021.

KURIKIRA AMAKURU N’IBIGANIRO BIBERA KURI BWIZA, UKANZE HANO MUNSI

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *