U Bufaransa bwatangiye Euro 2020 butsinda u Budage mu mukino w’ishiraniro
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, yatangiye neza irushanwa rya Euro 2020 nyuma yo gutsinda u Budage igitego 1-0. Hari mu mukino w’ishiraniro wo mu tsinda F wabereye kuri Stade ya Allianz Arena mu gihugu cy’u Budage. Igitego cyo ku munota wa 20 w’umukino myugariro Mats Hummels yitsinze, ni cyo cyatandukanyije impande zombi mu minota […]
Rutebuka wari uwahafi na Col Makanika yatawe muri yombi
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Bonfils Rutebuka wari mu bayobozi b’umutwe w’abarwanyi wa Col. Makanika ukorera mu gace ka Fizi. FARDC yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu gace ka Runundu muri Minembwe ku wa 12 Kamena 2021, binyuze muri Operation Sukola II ikorera muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri […]
HRW yinjiye mu kibazo cya Cassien Ntamuhanga
Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye. HRW ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu. Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko. Uyu muryango […]
Butera Knowless ngo ntazi uwamureze muri RIB kumwambura
Umuhanzi Butera Knowless yavuze ko uwamureze muri RIB kumwambura atamuzi, gusa ashimangira ko yiteguye kwitaba Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo abashe kumumenya. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Knowless yarezwe muri RIB ashinjwa kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo. Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ’Happy Family’, akaba […]
Nicolas Sarkozy yongeye kugaragara mu rukiko yarakariye ubushinjacyaha
Kuri uyu wa Kabiri, uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yitabye urukiko, ahakana amakosa ashinjwa ndetse anagaragariza uburakari ubushinjacyaha ubwo yaburanishwaga kubera inkunga yaba yaratewe mu buryo butemewe n’amategeko n’uko yatsinze amatora yo mu mwaka wa 2012. Sarkozy, ufite imyaka 66, akurikiranweho kuba yarakoresheje hafi inshuro zikubye ebyiri miliyoni 22.5 z’amayero (miliyoni 27.5 $) […]
UG: Umujyanama wa Museveni ku gengabitekerezo yishwe na Covid-19 ikomeje kugarika ingogo
Prof. Kajabago Karusoke, Umujyanama Mukuru mu by’ingengabitekerezo wa Perezida Yoweri Museveni wa akaba n’umwarimu mu Ishuri National Leadership Institute ry’i Kyankwanzi, yitabye Imana azize icyorezo cya Virusi ya Corona. Prof. Kajabago yapfuye ejo ku wa Mbere aguye mu bitaro bya Victoria, mu gace ka Bukoto nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe The Pan-African Pyramid yari abereye umunyamuryango, mu […]
Ni ibihe bihano biza gusabirwa Rusesabagina n’abo bareganwa?
Urubanza Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi 20 ibyaha by’iterabwoba byakorewe abaturage b’u Rwanda biteganijwe ko ruzakomeza kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Kamena mu Rukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya Imipaka, aho ubushinjacyaha buzaboneraho gusabira ibihano abaregwa. Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa hafi ibyumweru 3 kugira ngo ubushinjacyaha n’abaregwa babone umwanya uhagije wo kwitegura […]
Nyamasheke: Barasaba ko icyobo cyatwikiwemo Abatutsi 45 cyashyirwaho ikimenyetso cy’amateka

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi hafi y’icyobo cyo ku musozi wa Sarabuye,mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke cyatwikiwemo abana b’abahungu 43 n’abagabo 2, bababazwa n’uko kugeza ubu nta kintu na kimwe kigaragaza amateka y’ubwo bugome bwahakorewe, bakifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside n’abana babo n’abuzukuru bakazajya bahibukira, bakanasobanurirwa urw’agashyinyaguro […]
Kirehe: Barataka indwara y’inzoka kubera kuvoma ibirohwa

Abaturage batuye utugali twa Musaza na Kabuga mu Murenge wa Musaza w’Akarere ka Kirehe barinubira kuvoma amazi y’ibishanga bakeka ko abatera indwara y’inzoka ya Biraliziyoze. Umubyeyi uhatuye avuga ko abana benshi barwara inzoka kubera kutagira amazi meza. Agira ati: “Mu mu mudugudu wa Nyamugali hari ikibazo cy’amazi kuko bayagejeje ahandi twebwe ntibayatugezaho. Muri aka gace […]
Karongi: Imibiri 8,660 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro
Kuri iki Cyumweru gishize, itariki 13 Kamena 2021, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mubuga mu Karere ka Karongi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 8,660 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi mibirimo irimo iyabonetse bwa mbere ndetse n’indi yimuwe mu mva zitandukanye hirya no hino mu Karere ka Karongi. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo , Minisitiri w’Ubutabera […]
Idamange yanze kwitabira urubanza rwe i Nyanza
Urubanza rwa Yvonne Iryamugwiza uzwi nka Idamange rwasubitswe kuko igihe cyo gutangira yari ari mu cyumba afungiwemo i Kigali kuko yanze kuburanira ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Inteko y’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza rwahawe urubanza rwe, uyu munsi yageze mu cyumba cy’iburanisha ibura uregwa. Ubwanditsi bw’urukiko […]
Perezida Tshisekedi yasezeranyije abasenyewe na Nyiragongo kubakirwa inzu
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 14 Kamena 2021yasuye ibikorwa byo mu mujyi wa Goma byangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse muri Gicurasi, biri mu duce turimo Kibati n’ishuri rya Kayembe riri muri Gurupoma ya Munigi ricumbikiwemo abasenyewe inzu. Mu rugendo yakoze azenguruka uyu mujyi ari kumwe n’umufasha we, […]
Butera Knowless yarezwe muri RIB, ngo yambuye ikimina yabagamo
Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muziki Nyarwanda nka Butera Knowless, yarezwe mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo. Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ‘Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150. Uyu muririmbyikazi ngo yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu bamushyikirizaga amafaranga yabo kugira […]
Afurika y’Epfo: Abadipolomate barimo ab’u Rwanda bashobora kwirukanwa
Guverinoma ya Afurika y’Epfo ishobora kwirukana abandi badipolomate (abakozi ba za Ambasade) bo mu bihugu birenga 10 barimo ab’u Rwanda, ibaziza guhombya iki gihugu miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi. Ni nyuma yo kwirukana abo muri Lesotho na Malawi n’imiryango yabo mu cyumweru gishize, ikanabategeka gutanga ibyangombwa n’ibikoresho byabemereraga gukora izi nshingano muri iki gihugu. Nk’uko […]
Somalia: Byibuze abasirikare 15 biciwe mu kigo cy’imyitozo i Mogadishu
Byibuze abantu 15 kuri uyu wa Kabiri, biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi cya bombe cyagabwe ku Kigo cya Gisirikare mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu. Abayobozi bari ku Bitaro bya Madina, aho uwahaye amakuru Reuters yabaze imirambo, bemeje ko koko aba bantu biciwe mu gitero cyagabwe mu gitondo ku kigo cya gisirikare. Nta mutwe n’umwe wahise […]
Seif ari iwabo muri APR FC_Masabo kuri Niyonzima Olivier wasubijwe mu mwiherero
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yavuze ko Niyonzima Olivier ‘Seif’ ari iwabo muri APR FC, mu gihe hari amakuru avuga ko uyu musore yamaze gusubizwa mu mwiherero. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Seif yari yirukanwe mu mwiherero wa APR FC, nyuma yo kuwusohokamo nta ruhushya yahawe akajya mu kabari, bikaba ngombwa […]
Kinshasa: Hategerejwe icyemezo gishobora gufungura Vital Kamerhe
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Kamena 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa/Gombe rutanga imyanzuro yarwo mu rubanza ruhuza Vital Kamerhe, Sammy Jammal n’ubushinjacyaha bwabareze kunyereza amafaranga yagenewe kubaka amazu yari agenewe abatishoboye. Ishyaka UNC (Union pour la Nation Congolaise), rya Vital Kamerhe, wahoze akora mu biro by’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, ritegereje ryihanganye […]
Uganda yakoze iperereza isanga umusirikare wayo ‘yarashimuswe’, yandikira u Rwanda
Leta ya Uganda ivuga ko yakoze iperereza ku musirikare wayo, Pte Baruku Muhuba ingabo z’u Rwanda (RDF) ziherutse gutangaza ko zamufatiye mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, ngo isanga yarashimuswe, ishinja iki gihugu ubushotoranyi. Tariki ya 13 Kamena 2021, RDF yatangaje ko saa munani n’iminota 45 z’igicamunsi cyo ku wa 12 Kamena, yafatiye Pte […]
Diamond Platnumz afite umukunzi mushya w’ikizungerezi

Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo, Andrea Abrahamz usanzwe ari umunyamideli. Hari amakuru ko aba bombi baba bamaze ukwezi bakundana gusa nta n’umwe uragira icyo ashyira ku karubanda. Hagendewe ku byo Abrahams aherutse gutangaza kuri Instagram n’amagambo bwite ya Diamond, bigaragara ko hari umubano uri hagati y’aba bombi. Uyu mukobwa […]
Nyabihu: Ibiganiro bya Mvura nkuvure mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira umusaruro urimo kuva mu biganiro by’amatsinda muri gahunda ya ‘’MVURA NKUVURE’’bakavuga ko bimaze kubafasha kurandura amakimbirane harimo n’ingaruka zaturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Ni nyuma yo gusoza ibiganiro byahuje amatsinda 32 agizwe n’abantu 480 mu mirenge ya Jenda,Bigogwe na Mukamira. Rubayita Daniel warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge […]
Public notice for changing Rwanda Aid to Rwanda Action
Itangazo ryo guhindura izina: Rwanda Aid ikitwa Rwanda Action
Umusore wafashijwe n’abarimo Shaddyboo yabonye ‘diplôme’ ye yari yarafatiriwe kubera kubura ubushobozi
Ibyishimo ni byinshi ku musore witwa Uwiduhaye Jean Baptiste wabonye ibyangombwa bye birimo impamyabumenyi (diplôme) n’indangamanota ze byari byari byarafatiriwe ubwo umuryango we waburaga ubushobozi bwo kwishyura amadeni yari abereyemo ishuri, abifashijwemo n’abarimo icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo. Tariki ya 7 Kamena 2021 ni bwo Uwiduhaye warangije amasomo mu ishuri ry’imyuga […]
Wojciech Szczesny yashyizeho umuhigo mubi mu mateka ya Euro
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Pologne, Wojciech Szczesny, yanditse amateka mabi ejo ku wa Mbere yo kuba umunyezamu wa mbere mu mateka y’irushanwa rya Euro witsinze igitego. Szczesny n’ikipe y’igihugu cye cya Pologne bari bahuye n’ikipe y’igihugu ya Slovakia, mu mukino wa mbere wabo mu irushanwa rya Euro 2020 batsinzwemo ibitego 2-1. Byasabye umunota wa 18 […]
Itangazo ryo gupiganira isoko ryo kubaka amazu 2
Canada: Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo yeguye kubera umukino wa Golf

Umugaba mukuru w’ingabo wungirije wa Canada yeguye ku mirimo ye nyuma yo gukina umukino wa golf n’uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ingabo w’iki gihugu, ukomeje gukorwaho iperereza ku byaha by’ubusambanyi. Lt. Gen. Mike Rouleau yavuze ko yatumiye Gen. Jonathan Vance ngo bakine golf “kugira ngo amenye niba ameze neza”. Mu nshingano yahozeho, Lt Gen Rouleau yari […]
Minisitiri Wilmès wo mu Bubiligi yakiriye umuryango wa Rusesabagina
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmès kuri uyu wa 14 Kamena 2021 yatangaje ko yakiriye umugore n’umukobwa wa Rusesabagina mu biro bye. Nk’uko Minisitiri Wilmès yabitangarije kuri Twitter, icyabahuje ni ukugira ngo baganire ku mibereho ya Rusesabagina usanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Yagize ati: “Nakiriye […]
Perezida Museveni na Tshisekedi mu muhango ukomeye urabera ku mupaka
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 16 Kamena 2021 barayobora umuhango ukomeye urabera ku mupaka wa Kasindi uhuza ibihugu byombi. Nk’uko Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi ya Uganda yabitangaje, umuhango aba bakuru b’ibihugu bazayobora ni uwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda mu […]
Uganda: Umunyarwandakazi arakekwaho kwica mugenzi we bakoranaga
Igipolisi cya Uganda muri Karere ka Kanungu biravugwa ko kiri gukora iperereza ku rupfu rw’uwitwa Kembabazi Novious, wari umukozi wo mu kabari kitwa Green Tree Bar and Lodges gaherereye mu Mujyi wa Butogota bivugwa yishwe n’umunyarwandakazi. Urubuga commandonepost dukesha iyi nkuru rutavugwaho rumwe, aho rukunze gushinjwa gukoreshwa n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI, ahanini […]
Dar: Umuryango wa Mutayoberwa ‘wishwe’ n’umukozi wo mu rugo washyinguwe mu marira (Video)

Umuryango wa Emmy Mutayoberwa n’abana be babiri b’abakobwa; Daniella Mutayoberwa na Damita Mutayoberwa bikekwa ko bishwe n’umukozi wabo wo mu rugo, Shadrack Kapanga, washyinguwe mu irimbi rya Kondo ahitwa Mbezi Beach mu Mujyi wa Dar Es-Salaam kuri uyu wa 14 Kamena 2021 mu ndirimbo z’agahinda. Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dar- Es Salaam (Dar) […]
OTAN ivuga ko u Bushinwa buteye inkeke za gisirikare
Abategetsi bo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) bari bari mu nama i Buruseli mu Bubiligi, baburiye ko Ubushinwa buteje inkeke mu bya gisirikare, bavuga ko imyitwarire yabwo ari “ingorane ahantu hose”. Bavuze ko Ubushinwa burimo kongera byihuse intwaro zabwo za nikleyeri, kandi ko “budakorera mu mucyo” ku bijyanye no guteza imbere igisirikare […]