Seif ari iwabo muri APR FC_Masabo kuri Niyonzima Olivier wasubijwe mu mwiherero

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yavuze ko Niyonzima Olivier ‘Seif’ ari iwabo muri APR FC, mu gihe hari amakuru avuga ko uyu musore yamaze gusubizwa mu mwiherero.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Seif yari yirukanwe mu mwiherero wa APR FC, nyuma yo kuwusohokamo nta ruhushya yahawe akajya mu kabari, bikaba ngombwa ko agaruka mu gicuku yasinze.

Niyonzima Olivier ntiyagaragaye mu myitozo APR FC yakoze mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, binatuma atagaragara mu mukino wa shampiyona ikipe ye yatsinzemo Police FC ibitego 3-0 ku Cyumweru.

Nyuma y’iminsi itatu Seif atari kumwe na bagenzi be, hari amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere yasubijwe mu mwiherero, nyuma yo kwandika ibaruwa asaba imbabazi.

Ni amakuru ikipe ya APR FC itaremeza cyangwa ngo iyahakane.

Umunyamabanga w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kuri Micro za Radiyo Rwanda, yavuze ko Niyonzima Olivier yakoze amakosa, ndetse akanayasabira imbabazi.

Ati: “Nk’umwana warezwe neza yafashe umwanya arabitekereza asaba imbabazi, yandikira ubuyobozi burabyakira.”

Masabo yavuze ko n’ubwo Seif yakoze amakosa anyuranyije n’imyitwarire igomba kuranga abakinnyi ba APR FC, bitavuze ko iriya kipe igomba kumwigirizaho nkana.

Ati: “Turi umuryango w’Abanyarwanda nk’uko mubizi. Uko umwana atsitaye iyo ugiye kumuvura buri gihe ufata nickel-chrome ukayivanga na Alcohol uzi neza ko biza gusharira bikamubabaza, ugendereye ko aza gukira cya gisebe ukamwereka noneho ko atagomba kujya atsitara.”

“Niko bimeze rero, hazaho guhana no guhanura bibaye ngombwa n’umunyafu ugacamo, ariko ntabwo dufata inyundo ngo abe ariyo dukososa umwana iyo yagize ikosa akora.”

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC yirinze kuvuga niba Seif yamaze kugera mu mwiherero cyangwa akiri iwe mu rugo, gusa atsimbarara ku kuba uriya mukinnyi akiri mu muryango wa APR FC.

Ati: “Tube dufashe ko umwana ari iwabo, nta gikuba cyacitse. Discipline uburyo tiyigarura ku murongo burahari butandukanye, ntabwo ari ugutera inyundo gusa. Simumva rero igituma mushaka kumenya aho yicaye, intebe yicayeho uko isa.”

“Abafana icyizere mbahaye ni uko umwana ahari, ari kumwe natwe, kumusubiza ku murongo ni wo murongo tugenderaho rwose,…nta rujijo rurimo birasobanutse, Seif ari iwabo muri APR. Ahantu ari hose ari muri APR.”

Mu gihe Seif yaba yasubiye mu mwiherero wa APR FC, byaba bisobanuye ko ashobora kugaragara mu mukino ikipe ye izahuriramo na Rayon Sports ku wa Gatatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *