20260609103823_1947689930_8686016713474292655_300_317_85_webp

Mwarimu warwanye n’umunyeshuri arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Ghana yatangaje ko yataye muri yombi mwarimu wo ku Ishuri rya Nyinahin Catholic Senior High School, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akubita umunyeshuri w’umukobwa.

Aya makuru yemejwe ku wa 9 Kamena 2026 na Daniel Fenyi, ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi muri Ghana (GES), wavuze ko iperereza ku byabaye ryatangiye.

Yagize ati: “Mwarimu wo muri Nyinahin Catholic SHS wagaragaye muri videwo yakwirakwiye arwana n’umunyeshuri w’umukobwa yatawe muri yombi. Ubuyobozi bw’uburezi ku rwego rw’akarere buri gukora iperereza kandi raporo yuzuye izashyikirizwa icyicaro gikuru.”

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza uwo mwarimu akubita uwo munyeshuri inshuro nyinshi mbere yo kumuterura akamujugunya hasi, mu gihe abanyeshuri bari hafi aho bumvikanaga bamusaba guhagarika ibyo yakoraga.

Abatangabuhamya bavuga ko bamwe mu banyeshuri bamwibukije ko uwo yakubitaga ari umukobwa, bamusaba kumugirira impuhwe no kureka urugomo.

Icyakora, uwo mwarimu yumvikanye asubiza ati: “Ese we azi ko ari umugore?”

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ishuri ntiburatangaza ku mugaragaro icyateye ayo makimbirane. Gusa Ikigo gishinzwe Uburezi muri Ghana cyemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko ibintu byagenze.

Ifatwa ry’uyu mwarimu rije nyuma y’igitutu cy’abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basabaga ko habaho ubutabera ndetse hagafatwa ingamba zikomeye zo kurinda abanyeshuri ihohoterwa rishobora gukorerwa mu mashuri.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu iperereza bizagena niba uwo mwarimu azahanwa mu rwego rw’akazi cyangwa agahanwa n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *