Abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira umusaruro urimo kuva mu biganiro by’amatsinda muri gahunda ya ‘’MVURA NKUVURE’’bakavuga ko bimaze kubafasha kurandura amakimbirane harimo n’ingaruka zaturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ni nyuma yo gusoza ibiganiro byahuje amatsinda 32 agizwe n’abantu 480 mu mirenge ya Jenda,Bigogwe na Mukamira.
Rubayita Daniel warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Bigogwe avuga ko bi biganiro byamufashije kubabarira ku mitungo yangijwe muri Jenoside.
Ati: “Abantu basahuye imitungo yacu narababariye hari umubyeyi witwaga Nyarukiko namubabariye ibihumbi 850 none nuyu Nyakarehe Laurence mubabariye ibihumbi 60 biturutse kuri ibi biganiro bya Mvura Nkuvure.”
“Byadufashije kubabarirana,twe dutanga imbabazi ariko n’abo tuziha muri make uretse abo twahuriye mu biganiro abandi harimo abakinangiye ariko ngewe ku ruhande rwange nahisemo guhara kuko nibyo byatumye umutima ubohoka.”
Habakatsa Augustin wafungiwe icyaha cya Jenoside akagirwa umwere avuga ko agifungurwa yangaga uwamufungishije ariko nyuma y’ibiganiro ubu babaye inshuti magara.
Ati: “Njyewe umuntu yangeretseho ko nishe umuntu areba ngo mukuramo n’imyenda yambaye ndayambara, bahise bamfata bajya kumfunga naje gufungurwa muri 2005 ubwo perezida yatangaga imbabazi noneho gacaca zitangiye wa muntu aranshinja mu kuburana nashinjuwe nabo nahishe iwange nuko ngirwa umwere ndataha.”
” Kuva ubwo sinamuvugishaga ariko aho ibiganiro bya Mvura nkuvure biziye ubu turasangira nadasa ko ahubwo byagera no ku miryango ifite abantu bafunze kuko abenshi baracyinangiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Gahutu Tebuka Jean Paul agendeye ku mateka avuga koi bi biganiro ariwo muti w’ubwiyunge buhamye.
Gitifu wa Bigogwe avuga ko “Jenoside yakorewe abatutsi murabizi neza hari ibikomere yasize mu banyarwanda. Ibi biganiro byo guhuza abaturage bagasasa inzobe ku bakaganira ubwabo bakava mu byacyera niwo muti urambye w’ubwiyunge nyabwo iyi gahunda ya Mvura nkuvure yaziye igihe mudufashe izagere ku baturage bose.”
Habarugira Nicholas umuhuzabikorwa w’umushinga let’s Together ushyirwa mu bikorwa na Community based Sociotherapy, avuga ko gahunda ya mvura nkuvure ifasha abaturage muri rusange kubana mumahoro by’umwihariko abarokotse jenoside n’ababiciye kuboneza umubano hagati ya bo birinda kwihorera no guhembera urwango hagati ya bo, ahubwo bakarushaho kubana mu mahoro.
Gahunda ya Mvura Nkuvure imaze imyaka 16 itangijwe; ikaba ikorera mu turere 12, muri zimwe mu nkambi z’impunzi kimwe no muri gereza 5 kuri 13 ziri mu gihugu. Ni gahunda ishimangira cyane ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima.


