HRW yinjiye mu kibazo cya Cassien Ntamuhanga

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye.

HRW ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora kwoherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Afurika yo hagati yavuganye na BBC ati ” Twavuganye n’abatangabuhamya benshi babonye Cassien Ntamuhanga atabwa muri yombi ku itariki ya 23 Gicurasi ubu ntituramenya Aho aherereye. Ubu rero abategetsi ba Mozambique nibo bafite inshingano zo gusobanura aho aherereye. Twagerageje kuvugana na bamwe mu bategetsi ba Mozambique ariko ntibemeza cyangwa ngo bahakane aho aherereye. Ntabwo turavugana n’abategetsi b’ u Rwanda…”

Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. HRW yinjiye mu kibazo cya Cassien Ntamuhanga
    HRW nkaho yagahangayikishijwe nuko umunyabyaha watorotse gereza akwiye gushyikirizwa inkiko zibikwiye, ihangayikishijwe nuko atakoherezwa mu Rwanda ngo arangize ibihano bye nkuko yabihanijwe ninkiko zibifitiye ububasha? Yewe akabaye icwende ntikoga koko kandi burya ngo gutokora ifuku ntibipfa gushoboka bitewe naho yibera nibiyitunze.

  2. HRW yinjiye mu kibazo cya Cassien Ntamuhanga
    HRW nkaho yagahangayikishijwe nuko umunyabyaha watorotse gereza akwiye gushyikirizwa inkiko zibikwiye, ihangayikishijwe nuko atakoherezwa mu Rwanda ngo arangize ibihano bye nkuko yabihanijwe ninkiko zibifitiye ububasha? Yewe akabaye icwende ntikoga koko kandi burya ngo gutokora ifuku ntibipfa gushoboka bitewe naho yibera nibiyitunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *