U Bufaransa bwatangiye Euro 2020 butsinda u Budage mu mukino w’ishiraniro

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, yatangiye neza irushanwa rya Euro 2020 nyuma yo gutsinda u Budage igitego 1-0.

Hari mu mukino w’ishiraniro wo mu tsinda F wabereye kuri Stade ya Allianz Arena mu gihugu cy’u Budage.

Igitego cyo ku munota wa 20 w’umukino myugariro Mats Hummels yitsinze, ni cyo cyatandukanyije impande zombi mu minota ikabakaba 100 amakipe yombi yakinnye.

Ni ku mupira Benjamin Pavard yari anagiye Paul Pogba na we wahise ahindura uruhande akawuha Lucas HĂ©rnandĂ©s, uyu myugariro w’ibumoso ashatse kuwuhindurira Kylian MbappĂ© birangira Hummels amutanze awushyira mu izamu rye.

Uyu myugariro wa Borussia Dortmund yitsinze mu izamu rye, nyuma y’igitutu Abafaransa bari bamaze iminota itanu bashyira ku kipe y’Abadage.

Nko ku munota wa 14 w’umukino Pavard yarekuye umupira washoboraga kuvamo igitego imbere y’izamu rya Manuel Neuel gusa umupira ushyirwa muri koruneri na myugariro Mathias Pinter.

Nyuma y’umunota umwe MbappĂ© yarekuye ishoti rikomeye nyuma yo gucenga ab’inyuma b’u Budage akinjira mu rubuga rw’amahina, gusa umupira nanone ushyirwa muri koruneri n’umuzamu Neuer.

Igitego cy’Abafaransa cyakurikiwe n’igitutu cy’Abafage, gusa iyi kipe y’umutoza Joachim Low inanirwa kumenera mu bwugarizi bwa Rafael Varane na Presnel Kimpembe.

Nta buryo bufatika Abadage bigeze babona imbere y’izamu ry’Abafaransa, n’ubwo mu gice cya mbere cyose bagerageje amashoti atandatu yose yaciye hanze y’izamu.

Aya mashoti arimo irya Ikary GĂĽndogan wahawe umupira mwiza Serge Gnabry ku munota wa 37, gusa ashatse gutera ishoti ntibyamukundira neza ko umupira ujya ku kirenge.

Igice cya kabiri cy’umukino hafi ya cyose cyihariwe n’ikipe y’igihugu y’u Budage yashyize igitutu ku Bafaransa, gusa kwishyura birananirana.

Mu minota ya mbere y’iki gice Serge Gnabry yabonye uburyo bubiri bukomeye ndetse na Robin Everardus Gosens abona ubundi, gusa bombi habura n’umwe ubasha gutsindira igihugu cye igihugu.

Abafaransa ahanini bacungiraga kuri za Contre-Attaques batsinze ibindi bitego bibiri binyuze kuri MbappĂ© (ku munota wa 69) na Karim Benzema (ku wa 85), gusa byombi biza kwanga n’umusifuzi kuko habaga habayeho kurarira.

Mbere yaho ku munota wa 50 Antoine Griezmann yari yahaye umupira mwiza Adrien Rabiot washoboraga gutsinda igitego cya kabiri, gusa uyu mugabo umupira awuta hanze y’izamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Abafafansa bafata umwanya wa kabiri mu tsinda n’amanota atatu, banganya na Portugal ya mbere.

Iyi Portugal yo yatsinze Homgria ibitego 3-0, birimo icya Rafael Guerrero na Cristiano Ronaldo watsinze bibiri, anaca umuhigo wo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Euro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *