Karongi: Imibiri 8,660 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru gishize, itariki 13 Kamena 2021, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mubuga mu Karere ka Karongi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 8,660 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi mibirimo irimo iyabonetse bwa mbere ndetse n’indi yimuwe mu mva zitandukanye hirya no hino mu Karere ka Karongi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo , Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr BIZIMANA Jean-Damascène ,abadepite, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ba Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet na Harolimana Vincent hamwe n’inzego z’umutekano.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibuye ifite inkomoko ya kure guhera muri 1959, ariko no muri 1992 hano ku Mubuga hakaba harabereye ubwicanyi ku Batutsi bukozwe na Leta ndetse Leta igakingira ikibaba abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, barangajwe imbere na Perefe KAYISHEMA.

Yavuze ko abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje ubwisanzure bw’itangazamakuru batazihanganirwa nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa CNLG ikomeza ivuga.

Yagize ati “”Musigaye mwumva cyangwa se mukabona impaka zigibwa aho hari abavuga ko abo Ubugenzacyaha bukurukiranyeho guhakana no gupfobya Jenoside ari uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo. Muhumure bizasuzumwa, buri jambo, buri mugani; ntawe uzarengana, ariko ntawe uzahakana cyangwa uzapfobya Jenoside ngo ye gukurikiranwa.”

Yongeyeho ko “Hari abananiwe kubaho nta vangura, nta ngengabitekerezo ya jenoside cyangwa ubwoko budahawe intebe. Hari abana n’abuzukuru babo nabo bakomeye ku mitekerereze y’amoko y’ababyeyi babo benshi murabazi. Nababwira ko imigambi yabo isenya, ibeshya, itazabahira nk’uko itabahiriye kuva mu mwaka w‘1994. Politiki itavangura iriho ishyigikiwe n’Abanyarwanda bose, aba nabo bazigire inama bareke ibyo barimo baze dukomeze twubake Igihugu.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *