Abaturage batuye utugali twa Musaza na Kabuga mu Murenge wa Musaza w’Akarere ka Kirehe barinubira kuvoma amazi y’ibishanga bakeka ko abatera indwara y’inzoka ya Biraliziyoze.
Umubyeyi uhatuye avuga ko abana benshi barwara inzoka kubera kutagira amazi meza.
Agira ati: “Mu mu mudugudu wa Nyamugali hari ikibazo cy’amazi kuko bayagejeje ahandi twebwe ntibayatugezaho. Muri aka gace dukunze kurwara indwara y’inzoka ku buryo abana bacu usanga zibafata kenshi bagahora barwara.”
Umujyanama w’ubuzima nawe ashimangira ko amazi abaturage bakoresha abatera impungenge. Ati: “Abaturage bakunda kutugana abenshi baba bafite ibimenyetso bya Biraliziyoze ndetse ku kigo nderabuzima batubwiye ko abana benshi twoherezaho baba barwaye inzoka.
Yakomeje ati: “Urebye ayo mazi ni yo azitera, urebye aho bayavoma n’uko aba asa, njye mbona Nyamugali dukeneye amazi meza n’iyo yakemura ibyo bibabazo biterwa no gukoresha amazi mabi.”
Abatuye mu mudugudu wa Musaza mu kagari ka Musaza hafi y’ibiro by’umurenge bo barinubira kubura ubavomera amazi ku ivomo rusange bakavuga ko ufite inshingano nyinshi mu nzego z’ubuyobozi witwa Mukamazera Pélagie ari we wahawe ivomo rusange ariko adatanga serivisi zinogeye abahavoma nabo bagahitamo kuvoma mu bishanga.

Umuturage utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagarara yavuze badahabwa amazi uko bikwiye. Ati: “Umuntu bahaye kuvomesha amazi hano mu mudugudu wacu afite inshingano nyinshi kandi bikaniyongeraho ko avuga nabi, akora ibyo ashaka. Nguhaye urugero hari umuturage yimye amazi ngo yamuciriye mu murima kandi usanga afunga kenshi akajya gukora ibindi ashinzwe kuko niwe uyobora abagore muri Musaza, ni we mutwarasibo mu isibo ye, ni umujyanama w’ubuhinzi, ni ajenti w’iteganyagihe akabivatanya no kuvomesha tukabura amazi yagiye mu bindi, twabura uko tubigenza tuvoma mu gishanga.”
Uyu muturage anakomeza asaba ubuyobozi kugabanyiriza Mukamazera Pelagie inshingano cyangwa kuvomesha bigahabwa undi.
Ati: “Icyo twasaba ubuyobozi ni uko twamukura mu nshingano zimwe akabona umwanya wo kuvomesha kandi bakamugira inama yo kubaha abaturage aha serivisi, niba bidashoboka kuvomesha bigahabwa ubishoboye uzabibonera umwanya.”
Umuyobozi mukuru wa Ayateke Star company LTD Sebikwekwe Cyprien yemeza ko bafite inshingano z’imicungiro y’amavomo rusange mu turere 13 turimo n’aka Kirehe ariko abaha serivisi abaturage bafite ububasha be kubasimbuza abakora neza.
Ati: “Mu murenge wa Musaza tuhafite amavomo menshi ariko nta kibazo cyo guhabwa serivisi mbi twamenye, niba gihari twagikurikirana no mu mudugudu haba hari komite y’abaturage bashobora guterana udakora neza bakamuhindura bagashyiraho undi.”
Bihoyiki Leonard, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cy’abaturage bo mudugudu wa Nyamugali bagikoreye ubuvugizi ndetse bazayabwa amazi
Ati: “Icyo kibazo turakizi batuye ahantu hatagera umuyobozi kuko hari imisozi badahabwa nayikondo.”
Ubushakashatsi RBC yakoreye mu murenge wa Musaza kuwa 18 na 19 Ugushyingo 2020 mu duce dutuyemo n’abaturage bavoma amazi mabi mu bantu 117 bapimwe mu tugari twa Nganda na Kabuga, basanze 32 bangana 27.35% bararwaye Biraliziyoze.
Umudugudu wa Nyamugali ku baturage 57 bapimwe basanze abagera kuri 26 barwaye inzoka ya Biraliziyoze bangana 45.61% by’abapimwe iyo ndwara.


