Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo, Andrea Abrahamz usanzwe ari umunyamideli. Hari amakuru ko aba bombi baba bamaze ukwezi bakundana gusa nta n’umwe uragira icyo ashyira ku karubanda. Hagendewe ku byo Abrahams aherutse gutangaza kuri Instagram n’amagambo bwite ya Diamond, bigaragara ko hari umubano uri hagati y’aba bombi. Uyu mukobwa kuri Instagram yari aheutse kugaragaza ko ashyigikiye Diamond Platnumz mu guhatanira ibihembo bya BET 2021. Ati ” Turagushyigikiye.” Ibi byatumye avuga ko ari kwiga Igiswahili ngo ajye abasha kuvugana n’abanya-Tanzania. Ati ” Ntabwo nahita nkimenya ariko uko igihe gihita nzakimenya.” Uyu mukobwa kandi yagaragaye yambaye amakoti asa neza n’akunze kwambwara na Diamond. Kuri Diamond, kuri WASAFI FM aherutse gutakagiza iyi nkumi, ati ” Uriya mukobwa ni ntamakemwa, azi kubana mu mahoro n’umuryango wanjye, nta bintu by’ibikabyo.” Diamond kuva yatandukana na Tanasha Donna nta mukobwa byari bizwi ko bari kumwe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Andrea Abrahams/Internet
XMA Header Image
Netanyahu:Umukomando kabuhariwe-Uko yasuye u Rwanda\intiti mu bukungu igiye kubarizwa muri Opozisiyo
youtube.com


