Ibyishimo ni byinshi ku musore witwa Uwiduhaye Jean Baptiste wabonye ibyangombwa bye birimo impamyabumenyi (diplôme) n’indangamanota ze byari byari byarafatiriwe ubwo umuryango we waburaga ubushobozi bwo kwishyura amadeni yari abereyemo ishuri, abifashijwemo n’abarimo icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo.
Tariki ya 7 Kamena 2021 ni bwo Uwiduhaye warangije amasomo mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza TVET School ryitwaga ETO GITARAMA, mu 2018, yifashishije urubuga rwa Twitter asaba ubufasha bwo kubona amafaranga y’ideni umuryango we wari warasigayemo iri shuri, nyuma yo kugira ibibazo bitandukanye birimo uburwayi.
Nk’uko yabisobanuye mu buryo burambuye, yavuze arimo ideni ry’amafaranga y’u Rwanda 502,500 ryatumye ubuyobozi bw’iri shuri bufatira impamyabumenyi ye isoza amashuri yisumbuye n’indangamanota yo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu yisumbuye.
Muri iri deni, umuryango we wabashije kwishyuramo 112,000 Frw, usigaramo 390,500 Frw, aya akaba ari nayo yasabaga ko abakoresha kuri Twitter b’abagiraneza, bamufasha kuyabona, agahabwa ibyangombwa.
Abakoresha uru rubuga batangiye kumukusanyiriza ubufasha bw’amafaranga, bifashishije urubuga rwa Save Plus, mu gihe bari bageze mu 110,000 Frwf, Shaddyboo amuha 280,000 Frw yari asigaye, Uwiduhaye abona amafaranga yose yo kwishyura ideni.
N’ubwo intego y’amafaranga Uwiduhaye yari yasabye yagezweho, abagiraneza bakomeje kumukusanyiriza ubufasha kuri Save Plus, bageza mu 736,500 Frw.
Ibyangombwa yabibonye
Kuri uyu wa 14 Kamena 2021, Uwiduhaye wari wamaze kwishyura ideni, yagiye ku ishuri, ahabwa ibyangombwa byose byari byarafatiriwe, mu gitondo cy’uyu wa 15 ashyira amafoto yabyo kuri Twitter (bigaragara ko yanagize amanota meza), anashimira buri wese wamufashije.
Uwiduhaye yagize ati: “Amaherezo nabonye ibyangombwa byanjye, sinzi uburyo nakoresha mbashimira kuko mwarakoze cyaneee.” Yamenyesheje bamwe mu bagize uruhare runini mu gikorwa cyo kumufasha ati: “Ndabashimiye cyane, Imana ibahane umugisha n’abanyu mukunda.”
Nk’uko Uwiduhaye yabisobanuye ubwo yasabaga ubufasha, kutabona ibi byangombwa byari byaratumye abura amahirwe yo guhatanira akazi. Ubu imbogamizi yari afite zavuyeho.
KURIKIRA AMAKURU N’IBIGANIRO BIBERA KURI BWIZA, UKANZE HANO MUNSI


