Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muziki Nyarwanda nka Butera Knowless, yarezwe mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo.
Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ‘Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150.
Uyu muririmbyikazi ngo yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu bamushyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.
Amakuru avuga ko Butera Knowless yatangiye kotswa igitutu asabwa kwishyura abagiye bamuha amafaranga, nyuma y’uko Leta yari imaze guca ubucuruzi bw’uruhererekane (Pyramid).
Bivugwa ko byageze aho Knowless yandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefoni n’abo arimo amafaranga, ariko ntabusubize yewe na telefoni ntayitabe.
Mu nyandiko byanditse ko Knowless ari we wagombaga kuzajya ushyikirizwa amafaranga, nubwo ngo rimwe na rimwe yaburaga akohereza uwo yigeze kubera “marraine” akaba ari we uyamushyikiriza.
Nyuma yo gushakisha uko ikibazo cyakemurwa mu bwumvikane, Knowless akabura ndetse n’uwo bafatanyaga mu kwakira amafaranga akabihakana avuga ko bakwiriye kujya kubibaza umuyobozi w’itsinda, bahisemo kujya kwiyambaza ubutabera.
Inyandiko itanga ikirego IGIHE dukesha iyi nkuru yaboneye Kopi, igaragaza umugore wareze Knowless asaba kurenganurwa.
Ati: “Mu by’ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless, icyo gihe ntanga amafaranga 1.350.000 Frw ni we wari ugezweho gufata […] abenshi basubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.”
Bivugwa ko uwareze ari umugore wari waragiye muri iki kimina umugabo we atabizi, ku buryo abimenye byabyara ibibazo mu muryango.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeye ko iki kirego bacyakiriye.
Ati: “Twaracyakiriye. Kizasuzumwa gihabwe umurongo niba hari ibyaha birimo azabibazwa. Ni ikirego kijyanye n’ibi bya ‘Pyramid.’”
Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.
Ukubye ayo abantu batandatu bahaye Butera Knowless, usanga uyu muhanzikazi yarahawe 8.100.000 Frw. Bivugwa ko mu minsi ishize, bashatse kujya gutanga ikirego nk’itsinda ariko bamwe ntibabashe kuboneka, uyu wari ukomerewe aba ariwe ufata iya mbere.
Nkuko abari muri iki kimina banahaye amafaranga Butera Knowless babivuga, ngo amafaranga si uyu muhanzikazi bayahaga mu ntoki kuko bayahaga uwari amuhagarariye.
Ngo amafaranga ye yakusanywaga n’uwitwa “Tessy” yigeze kubyara muri Batisimu nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga.
Ati: “Twahaye amafaranga yacu uwitwa Kabebe (Izina Knowless akunze kwitwa n’abo hafi ye rinari mu nyandiko z’ikimina), amafaranga ye yamugeragaho yafashwe n’uwitwa Tessy wavugaga ko amuhagarariye.”
Bavuga ko bagerageje gusaba inshuro nyinshi Tessy kubahuza na Kabebe ariko akababera ibamba.
Butera Knowless ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho kuko ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga yakubwiye ko ahuze.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


