Umuhanzi Butera Knowless yavuze ko uwamureze muri RIB kumwambura atamuzi, gusa ashimangira ko yiteguye kwitaba Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo abashe kumumenya.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Knowless yarezwe muri RIB ashinjwa kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo.
Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ’Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150.
Uwareze uyu muhanzi ni uwitwa Munezero Rosette.
Mu ibaruwa Munezero yandikiye RIB, yasabye gufashwa kumvikana n’uriya muhanzi kugira ngo amusubize amafaranga yambuwe ubwo bari barahuriye mu kimina.
Ati: “Mu by’ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless. Icyo gihe ntanga amafaranga 1,350,000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangije birapfa abandi bari kumwe bafata abenshi bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.”
Amakuru yavugaga ko Butera Knowless yatangiye kotswa igitutu asabwa kwishyura, nyuma y’uko Leta yari imaze guca ubucuruzi bw’uruhererekane (Pyramid).
Munezero ngo byageze n’aho yandikira ubutumwa bugufi kuri telefoni ngo bumvikane, gusa ntiyamusubiza yewe na telefoni ye ntiyayitaba.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ikirego cya Munezero urega butera Knowless bacyakiriye.
Ati: “Twaracyakiriye. Kizasuzumwa gihabwe umurongo niba hari ibyaha birimo azabibazwa. Ni ikirego kijyanye n’ibi bya ‘Pyramid.’”
Amafaranga Knowless ashinjwa bivugwa ko yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.
Uyu muririmbyi aganira n’ikinyamakuru Inyarwanda, yavuze ko atazi Munezero Rosette wamureze, kandi ko yiteguye kwitaba RIB.
Ati: “Ntabwo muzi nanjye nabibonye kuriya. Uwo muntu ntawe nzi, amazina ye ni ubwa mbere nyabonye, hanyuma ikindi, yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego yatanze n’ibimenyetso.”
“Niyo mpamvu niteguye kujya kuri RIB kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari byo nanjye nsobanukirwe. Urumva nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.”
Knowless yunzemo ko nta nyandiko n’imwe igaragaza ko habayeho guhererakenya amafaranga hagati ye na Munezero Rosette, akavuga kandi ko ibijyanye n’ubucuruzi bwa Pyramid Scheme asanzwe abuzi ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi, ariko ko we atigeze abukoresha.
Knowless yavuze ko atigeze amenyana na Munezero, mu gihe umurega we avuga ko amafaranga atari uriya muhanzikazi bayahaga mu ntoki kuko bayahaga uwari amuhagarariye.
Ngo amafaranga ye yakusanywaga n’uwitwa “Tessy” wigeze kubyarwa muri Batisimu n’uriya muhanzi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Butera Knowless ngo ntazi uwamureze muri RIB kumwambura
Ok. Uzitabe. Ariko ntukihutire guhakana igihe wemeraga ko wari mu kimina nk’icyo. Mufite amakaye mwandikagamo, mufite komite yayoboraga, ntabwo uwo watumaga ari we wanditswe yagendaga mu izina ryawe. My dear bitekerezeho kuko iyo uri mu manza biba bijya habi. Uramutse utsinzwe Uko twakwemeraga nawe urabyumva nk’umusitari waba ugabanyije abafana. Kereka niba uvuga ko utigeze uhabwa frw n’icyo kimina. Kandi ikimina cy’abantu 150 bose si ko wabamenya. Ariko uwatanze amenya abo yahaye binyuze mu ikaye y’ishyirahamwe. RIB ubwo ifite ikirego reka dutegereze amategeko azabibakemurira. Courage

Alias wishyuha ngutangire gushinja nkaho wamugurije. Aba birirwa biriza riza Ngo babatwariye amafaranga, bajya kujya muri ibyobimina bahamagaye RIB??? Hanyuma se wayajyanye uziko uzahura na Butera? Waruyqmugemuriye se? Injiji gusa. RIB nimwe yagahereyeho ihana