Dr Sezibera niwe uzasimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu wapfuye

Sangiza iyi nkuru

 
Dr Richard Sezibera niwe ugomba kwemezwa nk’uzasimbura nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse gupfa, Dr Sezibera azemezwa nyuma y’uko amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’ugomba kuzasimbura Mucyo agaragaza ko Dr Sezibera ari we uri imbere y’abandi bari bahanganye kuri uyu mwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr. Sezibera Richard watorewe kuba umusenateri usimbura Mucyo yakoze imirimo ya politiki itandukanye irimo ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse anaba ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.
Dr Sezibera yari ahanganye muri aya matora yabereye mu ntara y’Amajyepfo n’abandi bakandida batandukanye nka Dr Masabo Franà§ois, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité.
Mu majyi y’agateganyo amaze kubarurwa mu ntara y’Amajyepfo agaragaza ko Dr Sezibera kuri ubu afite amajwi 63.9%, akurikiwe na Mukabera Monique ufite amajwi 14,7%, Masabo Francois we kugeza ubu afite amajwi 11,9%, Mukamuganga we afite 5.6% naho Muhimakazi we afite 3.8%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya matora yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 01 Ukuboza 2016, abakandida bose batangiye kwiyamamariza gusimbura Mucyo kuva ku wa 21 Ugushyingo 2016.
Inkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *