Afurika y’Epfo: Abadipolomate barimo ab’u Rwanda bashobora kwirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Afurika y’Epfo ishobora kwirukana abandi badipolomate (abakozi ba za Ambasade) bo mu bihugu birenga 10 barimo ab’u Rwanda, ibaziza guhombya iki gihugu miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi.

Ni nyuma yo kwirukana abo muri Lesotho na Malawi n’imiryango yabo mu cyumweru gishize, ikanabategeka gutanga ibyangombwa n’ibikoresho byabemereraga gukora izi nshingano muri iki gihugu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ya Afurika y’Epfo (DIRCO) byashyize ku rubuga rwa Twitter tariki ya 11 Kamena 2021, aba badipolomate bahamwe n’amakosa yo gukoresha ububasha bwabo, bagura inzoga nyinshi bakomorerwaho imisoro (duty-free alcohol), hanyuma bakazicuruza kandi bitemewe.

Ibyo DIRCO yatangaje byavuye mu iperereza ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cya Afurika y’Epfo, SARS (South Africa Revenue Service) giherutse gushyira ahagaragara.

Itangazo rya DIRCO kuri aba badipolomate rigira riti: “Aba badipolomate bavugwa bahamwe no gucuruza bitemewe inzoga bakomorerwaho imisoro.”

Ibi biro bivuga ko icyemezo cyo gukuriraho abadipolomate imisoro kuri izi nzoga, cyafashwe hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Vienna mu 1961, agenga dipolomasi.

Yasobanuye ko ariko aya masezerano avuga ko mu gihe abadipolomate bakoresheje nabi ubu bubasha, igihugu bakoreramo gifite ububasha bwo kubafatira ibyemezo.

Ishingiye ku biteganywa n’aya masezerano, DIRCO yategetse ko aba badipolomate n’imiryango yabo baba bavuye muri Afurika y’Epfo mu masaha atarenze 72, kandi bakayishyikiriza ibyangombwa byabo byabemereraga gukorera muri iki gihugu.

Ijwi rya Amerika mu ishami ry’ururimi rw’Icyongereza (VOA News), yatangaje ko abandi badipolomate bavugwaho aya makosa barimo: ab’u Rwanda n’u Burundi. Haravugwa kandi abandi barimo: Aba Ghana na Guinée Conakry.

DIRCO yatangaje ko iperereza ku bandi badipolomate bavugwaho aya makosa rikomeje, kugira ngo mu gihe baba bayahamijwe, bafatirwe ibyemezo nk’ibyafatiwe abo muri Lesotho na Malawi.

Igitangazamakuru IOL cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko gifite amakuru y’uko abadipolomate 206 ari bo bari gukorwaho iperereza.

KURIKIRA AMAKURU N’IBIGANIRO BIBERA KURI BWIZA, UKANZE HANO MUNSI


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Afurika y’Epfo: Abadipolomate barimo ab’u Rwanda bashobora kwirukanwa
    Ni ukwirirwa binywera. Nta kazi bagira

  2. Afurika y’Epfo: Abadipolomate barimo ab’u Rwanda bashobora kwirukanwa
    Ni ukwirirwa binywera. Nta kazi bagira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *