Rwamagana: Akarere karasabwa kubaka ibikorwaremezo bizazana impinduka ku mibereho y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abatuye umujyi wa Rwamagana bavuga ko hakenewe ibikorwaremezo bizana impinduka mu mujyi wabo bishobora gukurura abashoramari kuhakorera, bikanatuma abaturage benshi babona akazi.

Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko Rwamagana ari agace gakwiye kwitabwaho bakongererwa ibikorwaremezo bizakurura abashoramari kuhubaka amahoteri n’ibindi bikorwa bizatanga akazi ku baturage.

Niyonshuti Jean Bosco ni umuturage utuye mu murenge wa Muhazi. Avuga ko hubatswe ibikorwaremezo byinshi byatuma abashoramari benshi bahashyira ibikorwa byahindura ubuzima bw’abahatuye.

Ati: “Hano i Rwamagana naje kuhatura kuva muri 2004. Urebye uburyo abantu benshi baza gushakira imibereho i Rwamagana hakenewe guteza imbere umujyi wa Rwamagana nk’uko Indi mijyi yavuguruwe bigaragara. Urebye nka Musanze isoko bafite, ukareba inyubako zigerekeranye na Rwamagana bazagire icyo bakora ihinduke tubone iterambere ryayo rigaragara. Bizanatuma abashoramari bayikorera ibikorwa byabo abaturage babyungukiremo kuko bazabona akazi.”

Nsabimana Jean Bosco utuye mu murenge wa Kigabiro nawe arasaba ko Rwamagana yahabwa ibikorwa bizateza imbere abaturage.

Ati: “Umujyi wacu uramutse uvuguruwe byakorohera abaturage gutera imbere kuko dufite ubutaka bwiza bwera cyane, tukaba twegereye Kigali. Dumeneye sitade amakipe akajya ayifashisha nk’uko ajya gukinira Bugesera na Muhanga, turasaba ubuyobozi kuzana iterambere rizatuma abashoramari bava i Kigali bakaduha akazi .”

Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa byakozwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana (JADF) mu butumwa Prof Nshuti Manasseh imboni ya guverinoma mu karere ka Rwamagana yanyujije ku mujyanama Mwiseneza Aboudraziz, yasabye abayobora Akarere gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bihagije.

Ati: “Mu izina rya Nyakubahwa umunyamanga wa Leta akaba imboni y’akarere kanyu, nagira ngo mbabwire ko abashimira n’ubwo atabonetse kubera izindi nshingano arimo, akaba abashimira umuhate n’ubwitange mugira Akarere kakaza ku isonga. Aranabasaba ko mwakomeza kongera ibikorwaremezo ndetse mugaha umuturage uruhare mu guteza imbere Akarere kandi ngo arabashyigikiye icyo cyose muzamukenera .”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yemeza ko Akarere kagiye gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo byatangiye kubakwa hagamijwe kuvugurura umujyi.

Agira ati: “Ibikorwaremezo ni kimwe mu bintu bizana iterambera ndetse bigahindura ubuzima bw’abaturage. Mu mwaka ushize twakoze imihanda ya Kaburimbo ibilometero bitanu, uyu mwaka w’ingengo y’imari turimo gusoza undi muhanda w’ibilometero 2 na metero 100 ndetse umwaka utaha w’ingengo y’imari twubake ibilometero bisaga bitanu. Tuzubaka isoko kuko irihari ritajyanye n’umujyi w’umurwa mukuru w’Intara, tukazubaka irigeretse rijyanye n’igihe, tuzanagura agakiriro twongeremo inyubako. Ibyo byose ni ibikorwaremezo tuzubaka kugira ngo tuvugure umujyi wacu.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Akarere karasabwa kubaka ibikorwaremezo bizazana impinduka ku mibereho y’abaturage
    Bazibuke n’imihanda ikenewe gusanwa mu murenge wa Fumbwe(Nyagasambu.
    Urebye ukuntu hari gutera imbere mu miturire buriya akarere gakoze ibikorwa remezo nkenerwa hakwinjiriza igihugu agatubutse kandi n’abahatuye bakoroherwa n’ubuzima.

  2. Rwamagana: Akarere karasabwa kubaka ibikorwaremezo bizazana impinduka ku mibereho y’abaturage
    Bazibuke n’imihanda ikenewe gusanwa mu murenge wa Fumbwe(Nyagasambu.
    Urebye ukuntu hari gutera imbere mu miturire buriya akarere gakoze ibikorwa remezo nkenerwa hakwinjiriza igihugu agatubutse kandi n’abahatuye bakoroherwa n’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *