Ubuyobozi bwa Isirayeli buravuga ko bugiye guca agasaku gahora mu mijyi y’iki gihugu gaterwa n’abayoboke b’idini ya Isilamu baba bahamagarira bagenzi babo kwitabira isengesho rya buri saha (gutora azana)
Minisitiri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu yamaze gutangaza ko iki gihugu kitazakomeza kwihanganira agasaku gakururwa n’Abasilamu buri saha, Netanyahu yavuze ko ashyigikiye gahunda yiswe “Meuzzin bill” igamije guca Abasilamu ku guhamagarana ngo bajye gusenga bya hato na hato kuko biteza akavuyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Netanyahu yagize ati “Ni byo koko Isirayeli ishyigikiye uburenganzira bwa buri dini ariko tugomba no kurinda abaturage bacu agasaku, uko ni ko bimeze mu Burayi bwose, nzashyigikira iki cyemezo nanafashe kugishyira mu bikorwa mu mbaraga zanjye zose”
Amajwi y’Abasilamu bahamagarana ngo bitabire isengesho rya buri saha yumvikana mu gihugu cya Isirayeli inshuro zigera kuri eshanu buri munsi
Icyemezo cyo guhagarika amajwi y’abasilamu kigiye gufatwa mu gihe abakirisitu bo muri iki gihugu bari bamaze iminsi bavuga ko bibabangamira cyane, uwitwa Ksenia Svetlova usengera muri Zayoni yagize ati “Ni byo rwose babahagarike, hari igihe ariya majwi ateza akavuyo cyane”
Icyakora Ayman Odeh umwe mu bagize ishyaka ritavuga rumwe na Isirayeli yatangaje ko iri tegeko ridakwiye kwemezwa kuko rishobora gukurura ironda bwoko hagati ya Isilamu n’Abakirisitu.
Yagize ati “Icyo mbona bigamije ni ugukurura urwango hagati y’abanyagihugu n’Abarabu. bibangamiye cyae uburenganzira bw’Abasilamu kandi birakomeza kugaragaza uburyo abashing amategeko bayobowe na Netanyahu babogama”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abayoboke b’idini ya Isilamu muri Isirayeli nibo bake ugereranyije n’indi mwemerere irangwa muri iki gihugu, abantu 16% gusa nibo bayoboke ba Isilamu muri Isirayeli igizwe ahanini n’Abakirisitu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


