Umuririmbyi Michael Ross arahakana amakuru yavugaga ko agiye kwimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Michael Ross Kakooza wo mu gihugu cya Uganda arahakana amakuru amaze iminsi avuga ko yaba agiye kwimurira ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iki cyumweru, ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Michael Ross agiye kwimukira mu gihugu cy’abaturanyi, u Rwanda, ngo bitewe n’igitutu ashyirwaho n’abafana be muri Uganda bamusaba gusohora indirimbo nyinshi.

Ariko ubwo ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru kegeraga uyu muhanzi kikamubaza kuri aya makuru yanazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo macye yagize ati: “ Oya, ntabwo ibyo ari ukuri .”

Ibinyamakuru bya hano mu Rwanda nabyo byari biherutse gutangaza ko Michael Ross yagiranye amasezerano na lebel yo mu Rwanda yitwa PromoAfrika ngo izamufasha muri muzika ye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muhanzi mu mwaka ushize yasohoye indirimbo y’urukundo iri mu Kinyarwanda yise ” Ndakwikundira ” irakundwa cyane nmu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Reba indirimbo Show Me Your Dance aheruka gusohora

YouTube player

Uyu muhanzi wanakunze gushimira abafana be mu Rwanda kubera ukuntu ngo bamushyigikira mu bitaramo ahakorera, igitaramo cya nyuma aherukamo yagikoreye mu Ugushyingo 2015 muri The Mirror Hotel, aho yari aherekejwe na mugenzi we, Toniks.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *