rusesaba.jpg

Rusesabagina yasabiwe icya burundu, abadipolomate barirukanwa, umusirikare wa Uganda ateza impagarara; inkuru zaranze icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Kamena 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo ayavuzweho cyane arimo: ay’ubutabera, ay’umutekano, politiki n’ububanyi n’amahanga.

Inkuru nyamukuru zaranze icyumweru gishize zirimo ko:

Rusesabagina yasabiwe igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha tariki ya 17 Kamena 2021 bwasabiye Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN, igifungo cya burundu n’imyaka 170.

Bwasobanuye ko impamvu urukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rukwiye kumuha iki gihano, ari uko ibyaba 9 Rusesabagina akurikiranweho bigize impurirane y’icyaha.
rusesaba.jpg

Muri uru rubanza ruregwamo abandi 20, Nsabimana Callixte wabaye umuvugizi wa MRCD-FLN we yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 cyagombaga kuba icya burundu, ariko yoroherezwa kubera ko yafashije ubutabera. Herman Nsengimana na we wabaye umuvugizi, we yasabiwe gufungwa imyaka 20.
sankara-4.jpg

Umusirikare wa Uganda yateje impagarara

Nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zifashe umusirikare wa Uganda witwa Pte Baruku Muhuba, zinamusubiza igihugu cye, hatutumbye umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Uganda yari yabanje kwemera ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ikanabisabira imbabazi, yakoze iperereza nyuma y’aho, ivuga ko yasanze yarashimutiwe mu gihugu cye.
baruku.jpg

Byatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikira iy’u Rwanda tariki ya 15 Kamena 2021, ishinja ingabo zarwo ubushotoranyi yise “igikorwa cy’intambara”, inasaba ko bitazasubira.

Abadipolomate b’u Rwanda muri Afurika y’Epfo barirukanwe

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate b’ibihugu bitandukanye bya Afurika, barimo ab’u Rwanda, bazira gucuruza inzoga bakomorerwaho imisoro (duty-free alcohol) nk’abahagarariye ibihugu byabo mu mahanga.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, bikagaragaza ko aba badipolomate bakoze aya makosa yahombeje Afurika y’Epfo amamiliyoni y’imisoro.

Abadipolomate bivugwa ko bagaragaye muri iri kosa barenga 200 nk’uko ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byabitangaje. Barimo: ab’u Rwanda, u Burundi, Malawi, Lesotho, Ghana, Guinée Conakry n’ahandi.

Barasaba ko n’umupaka ubahuza n’u Rwanda wafungurwa

Abarundi biganjemo abacuruzi batuye mu Ntara ya Cibitoke basabye Guverinoma yabo gufungura umupaka wa Ruhwa ubahuza n’u Rwanda, ahaherera mu burengerazuba, kugira ngo ubuhahirane busubukurwe.

Ni nyuma y’aho bari bamaze kubona iyi Guverinoma ifunguye umupaka wa Gatumba uhuza igihugu cyabo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yari yarafunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi, Inès Sonia Niyubahwe yarabahumurije ababwira ko ibihugu byombi biri kubanza byashakira umuti ibibazo bifitanye kuva mu 2015. Yavuze ko mu gihe bitarakemuka, imipaka ibihuza itafungurwa.

Abasirikare bakuru bane bazamuwe mu ntera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame tariki ya 18 Kamena 2021 yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bane bari bafite ipeti rya Lieutenant-Colonel, abaha irya Colonel.

Aba barimo Jean Paul Nyirubutama, wanagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS na Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Harimo kandi Kalisa Callixte na Francis Ngabo Sebicundanyi.

rwivanga.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *