Ingendo zihuza uturere, intara na Kigali zongeye gufungwa; Saa moya isubizwaho
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, zirimo gufunga ingendo rusange zihuza uturere tw’igihugu, intara ndetse n’Umujyi wa Kigali no gusubizaho gahunda ya Saa moya. Guhangarika ingendo rusange no gusubizaho isaha ya saa moya nk’isaha ntarengwa abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo, ni zimwe mu ngamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri […]
RDC: Leta yambuye impushya zo gucukura peteroli ibigo by’Umunya-Israel
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntivuga rumwe n’ibigo bigenzurwa n’umushoramari w’Umunya-Israel, Dan Gertler, ivuga ko impushya zabyo zo gushakisha peteroli ahantu habiri hegereye umupaka wa Uganda zarangiye mu gihe ibi bigo bivuga ko impushya zabyo zigifite agaciro. Minisiteri ishinzwe ingufu za hydrocarbone muri Congo yavuze mu ibaruwa yo ku ya 16 Kamena yasuzumwe na Reuters […]
Nabimuhaye nishimye_Umukobwa arasaba ko umukunzi we ukekwaho kumusambanya afungurwa
Umukobwa witwa Mutoniwase Chantal uvuga ko afite imyaka 18 y’amavuko ubarizwa mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge arasaba urwego rushinzwe ubugenzacyaha ko rwafungura umusore bakundanaga witwa Bikorimana, ukurikiranweho icyaha cyo kumusambanya. Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, yavuze ko atishimiye bitewe n’uko uyu musore ahamya ko yamukundaga by’ukuri, afunzwe akekwaho kumukorera […]
EU igiye gusubukura gahunda yo gutera inkunga u Burundi
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ko ukuyeho ibihano by’ubukungu wari warafatiye u Burundi, unemeza ko ugiye gusubukura gahunda yawo yo gutera inkunga iki gihugu. Byavuzwe na Ambasaderi w’uyu muryango mu Burundi, Claude Bochu, ubwo yari mu kiganiro na Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye mu gitondo cy’uyu wa 21 Kamena 2021. Ambasaderi Bochu yabwiye Perezida Ndayishimiye […]
Bafatanwe magendu y’ibitenge bari biziritseho nk’udukoti dukingira amasasu
Kuri iki cyumweru, itariki 20 Kamena kuri bariyeri yo muri Komini Buganda mu Ntara ya Cibitoke, hafatiwe abasore bane bari binjije magendu y’ibitenge, bari bakuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, babyizengurukijeho mu gatuza barenzaho indi myenda yo hejuru. Aba banyamagendu bari bavuye mu burasirazuba bwa Congo bafite ibitenge 24 bitari biri mu mizigo bari […]
Karasira yaba yanduye Coronavirus?
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter, avuga ko Aimable Karasira, uherutse gutabwa muri yombi, yaba yaranduye Coronavirus. Amakuru ataremezwa n’inzego bireba, avuga ko yaba arwaye Covid-19 nk’imwe mu mpamvu zituma atagezwa imbere y’ubutabera. Mu gihe hari abibaza amakuru y’imvaho kuri iki kibazo, Minisiteri y’Ubutabera kuri Twitter, yavuze ko ibyo kuba Karasira yaba […]
Perezida Kagame ntaho agiye kujya Uganda n’u Burundi bitarajya ku murongo – Apotre Mutabazi
Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, umuvugabutumwa ukunze no gukora ubusesenguzi ku bijyanye na politiki n’imibereho myiza arasaba abaturage kwirinda abiyita abahanuzi bagenda bavuga ko Imana yababwiye ko igiye guca ubutegetsi buriho, ndetse n’abababwira ko beretswe ku mukuru w’igihugu ndetse ashimangira ko abakwirakwiza ubu buhanuzi bazabihanirwa n’amategeko nibatitonda. “Havumwe umuntu uvuga ngo Imana iramuvugishije itamuvugishije, havumwe umuntu […]
Uko byagenze ngo David Alaba ajwigize mugenzi we bakinana (Amafoto)

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto ya myugariro mushya wa Real Madrid, David Alaba, yajwigirije rutahizamu Marko Arnautovic basanzwe bakinana mu kipe y’Igihugu ya Autriche. Ni amafoto yafashwe mu mukino wa Euro wabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena, ubwo Autriche yatsindaga Macedonia ya ruguru ibitego 3-1. Arnautovic ni we watsinze igitego cya gatatu mu […]
Gutabwa muri yombi ni nko kwambikwa ikamba- Bobi Wine
Umuyobozi w’ishyaka, National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yabwiye abarwanashyaka ko badakwiriye kugira ubwoba bwo gutabwa muri yombi, kuko iyo bibayho ari nko kwambara ikamba (Engule). Ibi biri mu butumwa bwihariye Bobi Wine yageneye abo muri NUP nyuma y’aho bamwe bari bafashwe, barekuwe n’urukiko rwa gisirikare. Bobi Wine kuri ubu […]
Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
Umubyeyi witwa Umumararungu yapfuye nyuma yo kubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba kiri mu Mudugudu wa Nyakiriba, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu bitewe n’uko yavuye cyane nyuma yo kubyara, bikamuhitana, kuko yatinze kugezwa ku Bitaro Bikuru bya Shyira. Uyu mubyeyi yapfuye mu minsi ishize, mu byo uwahaye amakuru BWIZA […]
Gatsibo: Umusore yaba yaguye mu maguru y’umukunzi we
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore akagari ka Nyarubuye, haravugwa inkuru y’umusore wo mu Mudugudu wa Karenge waguye mu maguru y’umukunzi we ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina. Byabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ubwo nyakwigendera yari yasuwe n’umukunzi we barangiza bakishimisha. Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye ikinyamakuru Kigali Today ko […]
USA: Serwakira yiswe Claudette imaze guhitana abasaga 10
Umuyaga ukabije wa serwakira wiswe Claudette uvanze n’imvura wahitanye abantu 12 muri Leta ya Alabama, aho wasenye amazu mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuyobozi w’Akarere ka Butler, muri Alabama, Wayne Garlock, yavuze ko abantu 10 barimo abana 9 bapfiriye muri iki cyiza cyabaye kuwa Gatandatu, mu Mujyi wa Greenville ndetse […]
Le Ghana va établir une usine de chocolat au Rwanda
Le Ghana collabore Ă la crĂ©ation d’une usine de transformation de chocolat au Rwanda afin de stimuler le commerce et les investissements entre les deux pays. Dans le cadre du partenariat, le Ghana fournira du cacao biologique transformĂ© sous forme de gruĂ© de cacao ou de liqueur de cacao. Le Rwanda Ă©tablira Ă©galement une usine […]
U Rwanda rwaba ruri mu nzira yo kwemeza ifaranga ry’ikoranabuhanga
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko iri gukora ubushakashatsi ku ifaranga ryifashisha ikoranabuhanga (digital currency), kugira ngo irebe ko ryazajya rikoreshwa mu Rwanda. John Karamuka ushinzwe serivisi zo guhererekanya amafaranga (payment systems) muri BNR ni we wemeje aya makuru, gusa abwira The New Times ko nyuma y’ubu bushakashatsi, iyi banki yazishyiriraho ifaranga ry’igihugu rizwi nka […]
RDC: Ingabo z’u Bubiligi zigiye guha imyitozo ingabo za FARDC zoherejwe mu burasirazuba
Igisirikare cy’u Bubiligi kigiye gutoza ingabo za FARDC zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho itsinda ry’abasirikare b’Ababiligi bazatoza n’irya FARDC kuva kuwa Gatandatu, itariki 19 Kamena ribarizwa Kindu, mu Ntara ya Maniema aho imyitozo izatangirwa. Nk’uko byatangajwe na Gen. Vincent Pierare w’Umubiligi, ngo uruzinduko rwabo muri Kindu rugamije gusuzuma uko hatangizwa […]
Congo-Brazza yahaye abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo toni 84 z’ibiribwa

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou Nguesso ku mugoroba w’uyu wa 20 Kamena 2021 yoherereje abatuye mu mujyi wa Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo imfashanyo y’ibiribwa bibarirwa muri toni 84. Nk’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byabitangaje, indege zajyanye ibi biribwa i Goma zari ziherekejwe na Minisitiri […]
Urutonde rw’imijyi 6 yo muri Afurika kuyituramo biteye siteresi mu 2021
Kompanyi yo mu Budage yitwa Vaay yashyize hanze urutonde rwerekana uko imijyi 100 ihagaze ku gutera siteresi (imihangayiko) ku bantu bayituyemo muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe hagenzurwa imijyi 500 yo ku isi gusa imwe Vaay ikavuga ko bayiretse kuko nta makuru yizewe muyo bashakaga bayibonyeho. Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku birimo: […]
Imiterere y’ingengo y’imari y’umwaka utaha izasomwa muri iki cyumweru
Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana muri iki cyumweru yitezweho kuzasoma ingengo y’imari ya nyuma guverinoma izakoresha mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2021-2022, uzatangira muri Nyakanga. Inyandiko ikubiyemo imiterere y’ingengo y’imari yatanzwe ku ya 21 Gicurasi, icyo gihe isesengurwa na komite y’inteko ishinga amategeko mbere yo kohererezwa guverinoma. Ikinyamakuru New Times kivuga ko cyumvise […]
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Zambia yapfiriye mu ruzinduko rw’akazi mu mahanga
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Zambia, Irene Chirwa Mambilima, yapfiriye i Cairo mu Misiri aho yari ari mu ruzinduko rw’akazi, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu. Perezida Edgard Lungu wa Zambia yatangaje ko Madamu Mambilima yashizemo umwuka ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku cyumweru mu bitaro byigenga i Cairo. Irene Mambilima wari ufite imyaka 69, yari mu Misiri […]
Ndababara cyane iyo ntekereje ku buzima bubi turimo hano mu Rwanda- Zimwe mu mpunzi zavuye muri RDC
Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’impunzi wizihijwe kuwa 20 Kamena 2021, zimwe mu mpunzi zavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri mu Rwanda mu Nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zivuga ko nta cyo zifite cyo kwishimira kubera ingorane zo kubaho mu buhungiro mu Rwanda. Ingabire w’imyaka 24, arubatse. Amaze imyaka itatu n’igice ashatse […]
Euro: U Butaliyani bwa Mancini bukomeje gutanga icyigwa cya ruhago
Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yashimangiye itike yayo ya 1/8 cy’irangiza cy’irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gutsinda Wales mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 39 w’umukino cya Matteo Pessina wari winjiye mu kibuga asimbura, ni cyo cyafashije u Butaliyani bwari bwakoresheje ikipe ya kabiri […]
U Burundi ntibukiguze indege bwateganyaga
Guverinoma y’u Burundi tariki ya 16 Kamena 2021 yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano yo kugura indege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa Beechcraft 1900C. Bigaragara mu ibaruwa Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Capitoline Niyonizigiye yandikiye umuyobozi w’ikigo Win Aviation cyagombaga kugurisha Leta iyi ndege. Aya masezerano yasinywe hagati ya Win Aviation n’ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi, Air Burundi […]
Rusesabagina yasabiwe icya burundu, abadipolomate barirukanwa, umusirikare wa Uganda ateza impagarara; inkuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Kamena 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo ayavuzweho cyane arimo: ay’ubutabera, ay’umutekano, politiki n’ububanyi n’amahanga. Inkuru nyamukuru zaranze icyumweru gishize zirimo ko: Rusesabagina yasabiwe igifungo cya burundu Ubushinjacyaha tariki ya 17 Kamena 2021 bwasabiye Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN, igifungo cya burundu […]