Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto ya myugariro mushya wa Real Madrid, David Alaba, yajwigirije rutahizamu Marko Arnautovic basanzwe bakinana mu kipe y’Igihugu ya Autriche.
Ni amafoto yafashwe mu mukino wa Euro wabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena, ubwo Autriche yatsindaga Macedonia ya ruguru ibitego 3-1.
Arnautovic ni we watsinze igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’umukino, acyishimira yabira cyane mbere yo cucecekeshwa na Kapiteni we David Alaba.
Amafoto yafashwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza Alaba yafashe Arnautovic ku gikanu yanamukanze iminwa, mu rwego rwo kumusaba gutuza.
Alaba n’igitsure cyinshi nka Kapiteni wa Autriche, yihutiye gusaba mugenzi we gutuza nyuma yo gusanga yarabwiraga amagambo y’ivangura Egzon Bejtulai na Gjanni Alioski bakinira Macedonia, gusa bakaba bafite inkomoko mu gihugu cya Albania.
Mu busanzwe n’ubwo Arnautovic akinira Autriche, afite inkomoko muri Serbia (se umubyara ni ho akomoka), igihugu mu busanzwe kirebana ay’ingwe na Albania.
Urwango ibihugu byombi bifitanye rushinze imizi mu ntambara ya Kosovo byigeze guhuriramo, ikaba impamvu uriya mukinnyi yishongoye kuri bagenzi be bo muri Macedonia.
Ku wa Mbere w’icyumweru gishize Marko Arnautovic yari yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram asaba imbabazi, avuga ko habayeho guterana amagambo hagati ye na bariya bakinnyi n’ubwo yahakanye yivuye inyuma kubakorera ivangura.
Ati: “Ejo Habayeho amagambo ashyushye ku bw’imbamutima z’umukino, ari na yo ngira ngo nsabire imbabazi, cyane ku nshuti zanjye zo muri Macedonia ya ruguru na Albania.”
“Ndagira ngo ngire ikintu kimwe mvuga: Ntabwo mvangura. Mfite inshuti mu bihugu hafi ya byose kandi mparanira ubudasa. Umuntu wese unzi ibyo arabizi.”
Cyakora cyo n’ubwo uriya mukinnyi yasabye imbabazi, ntibyabujije UEFA kumutangizaho iperereza ngo hamenyekane icyo yari agamije.
Ni iperereza ryasize UEFA ihagaritse uyu rutahizamu wahoze akinira West Ham United umukino umwe.







