Nabimuhaye nishimye_Umukobwa arasaba ko umukunzi we ukekwaho kumusambanya afungurwa

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Mutoniwase Chantal uvuga ko afite imyaka 18 y’amavuko ubarizwa mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge arasaba urwego rushinzwe ubugenzacyaha ko rwafungura umusore bakundanaga witwa Bikorimana, ukurikiranweho icyaha cyo kumusambanya.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, yavuze ko atishimiye bitewe n’uko uyu musore ahamya ko yamukundaga by’ukuri, afunzwe akekwaho kumukorera iki cyaha.

Ati: “Ndagira ngo njyewe munkorere ubuvugizi. Nari mfite umuhungu dukundana, uwo muhungu twarakundanaga, akankunda nanjye nkamukunda, noneho arangije umunsi umwe aza kumbwira ati rero Mutoni ndashaka ko turyamana, noneho uwo muhungu ndabimwemerera pe! Ariko mu kujya kubikora yarambwiye ati: ‘njyewe nawe tuzabana, ntugire ikibazo’.”

Mutoni yakomeje ati: “Njyewe nabimuhaye nishimye. Ndabimuha maze kubimuha, hashize iminsi dukomeza kuvugana twishimanye. Noneho hashize iminsi, inzoga iza guturuka mu cyaro, nta n’ubwo nanywoye nyinshi ni uko ari ubwa mbere nari nyinywoye. Noneho nza gusinda numva umutwe urimo urandya, noneho kuko namukundaga cyane, mpamagara nti ‘Bikora ari he? Basi naze ampa akabizu.’ Baba baramuhamagaye, araje.”

Ngo ni aho umuyobozi yamenyeye ko Mutoni na Bikorimana bakundana, aza no kumva abo ku ruhande bavuga ko baryamanye, ahamagarira uyu musore ubugenzacyaha, bumuta muri yombi.

Uyu mukobwa avuga ko kuva umukunzi we yafungwa, ubu adatekanye, yewe no kurya ngo ntakibibasha. Ati: “N’iyo mbonye icyuma hafi yanjye, numva nacyitera…”

Byinshi ku nkuru ya Mutoni na Bikorimana wabisanga muri iki kiganiro kiri hano hasi

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nabimuhaye nishimye_Umukobwa arasaba ko umukunzi we ukekwaho kumusambanya afungurwa
    Bene ibi bibazo bijye byigwaho neza.Kuko umukobwa ufite imyaka 18 aba azi neza ibyo akwiriye gukora no kuvuga,na cyane ko kuri iyimyaka benshi baba barangije ayisumbuye,kandi tubona ko ari nayo myaka baheraho bemerera umuntu kuba yajya mukazi ka nk’umukozi agahabwa n’amasezerano y’akazi. Yewe hari n’ubwo ba nyampinga biyamamazaga bari muri icyo kigero.

    Ibi rero biteza ibibazo byinshi,birimo ko umuntu aba muri gereza akagora igihugu n’umuryango bamwitaho,nyamaze hari undi mumaro yakagize m’umuryango. Hajye hafatwa n’ingamba zo kugorora bigisha bene abo basore n’inkumi,mugihe gito basubizwe mumiryango bagire undi mumaro.Mumyaka yashize abantu bashakanaga kumyaka 18 kandi ingo zigakomera. Nubwo tutaviyora itegeko ryanditse,ariko bene aba basore n’inkumi,hari ababa bakundana byo kuba byatanga umusaruro mumyaka nk’ibiri baba bateganya. Icyifuzo ni uko inzego zibishinzwe zajya zisesengura icyakozwe n’ingaruka cyateje cyangwa cyateza habone gufatwa ingamba.

    1. Nabimuhaye nishimye_Umukobwa arasaba ko umukunzi we ukekwaho kumusambanya afungurwa
      Nibyo rwose ntacyo narenza kubyuvuze pe

    2. Nabimuhaye nishimye_Umukobwa arasaba ko umukunzi we ukekwaho kumusambanya afungurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *