Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, zirimo gufunga ingendo rusange zihuza uturere tw’igihugu, intara ndetse n’Umujyi wa Kigali no gusubizaho gahunda ya Saa moya.
Guhangarika ingendo rusange no gusubizaho isaha ya saa moya nk’isaha ntarengwa abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo, ni zimwe mu ngamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni inama yateranye nyuma y’uko imibare y’abandura n’abahitanwa na COVID-19 mu Rwanda yari ikomeje gutumbagira.
Umwanzuro wa mbere w’Inama y’Abaminisitiri uvuga ko “Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijiro (7:00PM) kugeza Saa kumi za mu gitondo (4:00AM).”
Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Muri ibi bikorwa harimo ibyo gutwara abantu aho imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo, kandi abazitwara bakagenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.
Ibindi bikorwa byemewe birimo moto n’amagare bizakomeza gutwara abantu, inama zikorwa mu buryo bw’imbonankubone zigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bakerekana gihamya cy’uko bipimishije COVID-19; ndetse n’ibikorwa by’inzego za Leta bigomba gukoresha 15% by’abakozi.
Ibindi bikorwa birimo iby’abikorera bitagomba kurenza abakozi bangana na 50% abandi bagakorera mu rugo, amasoko n’amaduka agomba kujyamo 50% by’ubushobozi bwayo gusa hakabaho gusimburana, Resitora na Cafe zitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bwazo, iby’ubukerarugendo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo ndetse n’ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye na za gyms.
Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora zo ntizizarenza 30% by’ubushobozi bwazo, mu gihe ikiriyo kitagomba kurenza abantu 10 na 30 mu muhango wo gushyingura.
Ibikorwa bigomba kuba bikomeje gufunga birimo za piscine na Spas keretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli.
Ibindi birimo utubari tuzakomeza gufunga, amateraniro rusange arimo ibirori bitandukanye ndetse n’imihango yo gusaba no gukwa irimo ishyingirwa rikorewe mu rusengero cyangwa imbere y’inzego bwite za Leta yasubitswe.
Umwanzuro wa kabiri w’iriya nama wo uvuga ko “Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara, ndetse n’ingendo hagati y’uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi.”
Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko icyakora “imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yaherukaga gutangaza ko ubwiyongere bwa COVID-19 mu gihugu bwatewe n’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ndetse n’abaza mu gihugu baturutse mu bihugu by’amahanga cyane Uganda.
Mu rwego rwo kwirinda ko abaturutse mu mahanga bazana icyorezo, inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro w’uko “abagenzi binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kwerekana icya ngombwa cy’uko bipimishije COVID-19 mbere y’amasaha 72 y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


