Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore akagari ka Nyarubuye, haravugwa inkuru y’umusore wo mu Mudugudu wa Karenge waguye mu maguru y’umukunzi we ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina.
Byabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ubwo nyakwigendera yari yasuwe n’umukunzi we barangiza bakishimisha.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye ikinyamakuru Kigali Today ko umukobwa kuri ubu acumbikiwe na RIB, mu gihe agusobanuzwa uko uriya musore yapfuye.
Yagize ati: “Simbizi neza, ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20.”
Mayor Gasana yakomeje avuga ko umukobwa bari kumwe mu buriri nyuma umusore agapfa, gusa hakaba hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.
Amakuru avuga ko nyakwigendera n’umukunzi we bari bamaze iminsi bari mu rukundo, ku buryo umwe yasuraga undi bakamarana umwanya baganira ku rukundo rwabo.
Bivugwa ko mbere y’uko iriya nkumi isura umukunzi wayo yari yabyutse ayitegura, mbere y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe.
Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rw’uriya musore.


