Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ko ukuyeho ibihano by’ubukungu wari warafatiye u Burundi, unemeza ko ugiye gusubukura gahunda yawo yo gutera inkunga iki gihugu.
Byavuzwe na Ambasaderi w’uyu muryango mu Burundi, Claude Bochu, ubwo yari mu kiganiro na Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye mu gitondo cy’uyu wa 21 Kamena 2021.
Ambasaderi Bochu yabwiye Perezida Ndayishimiye ko impamvu EU yafashe icyemezo cyo gukuriraho igihugu cye ibihano by’ubukungu, ari uko cyateye intambwe ishimishije mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
EU yari yarafatiye u Burundi ibi bihano mu 2016 ubwo muri iki gihugu hari umwuka mubi wa politiki wateje ibibazo by’umutekano muke n’urugomo ku biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibi bihano byajyanye n’ihagarikwa ry’inkunga uyu muryango wateraga u Burundi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


