USA: Serwakira yiswe Claudette imaze guhitana abasaga 10

Sangiza iyi nkuru

Umuyaga ukabije wa serwakira wiswe Claudette uvanze n’imvura wahitanye abantu 12 muri Leta ya Alabama, aho wasenye amazu mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi w’Akarere ka Butler, muri Alabama, Wayne Garlock, yavuze ko abantu 10 barimo abana 9 bapfiriye muri iki cyiza cyabaye kuwa Gatandatu, mu Mujyi wa Greenville ndetse imodoka 15 zigakoreshwa impanuka n’uwo muyaga.

Iyi nkuru dukesha VOA kandi ivuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda yapfanye na se bari kumwe mu modoka, abayobozi bakemeza ko abandi bantu benshi bakomeretse.

Uyu muyaga ukabije wiswe Claudette kandi ngo witezwe kuri uyu wa Mbere mu burasuirazuba bwa Leta ya Carolina y’Amajyaruguru nk’uko Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyabitangaje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *