Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi witwa Umumararungu yapfuye nyuma yo kubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba kiri mu Mudugudu wa Nyakiriba, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu bitewe n’uko yavuye cyane nyuma yo kubyara, bikamuhitana, kuko yatinze kugezwa ku Bitaro Bikuru bya Shyira.

Uyu mubyeyi yapfuye mu minsi ishize, mu byo uwahaye amakuru BWIZA avuga ko byatewe n’uko nta muhanda ugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba ku buryo umurwayi ahita ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse. Muri ako gace bitabaza abahetsi bakoresha ingobyi ya Kinyarwanda, ibintu bitwara igihe kinini.

Yagize ati ” Umumararungu yabyariye i Nyakiriba ariko nyuma agira ikibazo cyo kuva cyane. Ubusanzwe abarwayi bagezwa ku bitaro bahetswe mu ngobyi. Byari ngombwa ko ahita ajyanwa ku Bitaro bya Shyira gusa abo kumuheka ntibari bahari aho hafi.”

Akomeza agira ati ” Abari bamuhetse ni abo mu kandi kagari, kujya kubahamagara rero byafashe igihe, birumvikana ko bahageze batinze, baramuheka, yaje gupfa ageze mu nzira aho ku muhanda. Ubusanzwe hakodeshwa abatuye hafi aho iyo umurwayi yahetswe n’abatuye kure ariko ibyo ntibyakozwe.”

Nta kinyabiziga na kimwe kigera ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba

BWIZA yageze mu gace kegereye mu misozi ya Nyakiriba, unyuze ku muhanda uva i Musanze mu Mujyi ujya Vunga, kugeza aho umuntu ushaka kujya i Nyakiriba atangirira kuririra imisozi, igice kimwe kugera ahitwa mu Kampala mu Murenge wa Nkotsi, hari kaburimbo, ahandi ni umuhanda w’ibitaka.

Ujya i Nyakiriba azamukira ku Kiraro cya Nyamutera kiri mu Murenge wa Rugera. Uwaduhaye amakuru avuga ko ” Kubera ko nta moto, imodoka cyangwa igare bishobora kugeza umuntu i Nyakiriba, ni ukugenda n’amaguru. Ku mugore uhetse ni nk’isaha n’igice cyangwa abiri naho abagabo iminota 40 cyangwa isaha baba bahageze.”

Urugendo rwo mu misozi, inzira zinyuze mu ntoki nizo abahetse mu ngobyi ya Kinyarwanda banyuramo, imvura yaba igwa hanyereye cyangwa izuba ricanye, ivumbi ritumuka, bavuye ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba banyuramo, ngo bagere ku muhanda ujya Vunga, bashyikirize umurwayi imbangukiragutabara, ibone kumujya ku Bitaro bya Shyira.

Uru rugendo rw’inzitane, nirwo rwatumye ubuzima bwa Umumararungu ku Isi burangirana n’ikibazo yagize nyuma yo kubyara.

Ikibazo cy’ingutu cy’uburyo bwo kugera ku Kigo Nderabuzima, uwaduhaye amakuru avuga ko ” Bigeze kuzana imashini ngo ihakore, ariko tugiye kubona, tubona barazipakiye bazisubijeyo. Kugerayo ni ikibazo, imiti ni ukuyikorera ku mutwe. Nkeka ko hari n’abakozi bashobora kwanga gukomeza kuhakorera. Biragoye cyane ni ukwihangana gusa.”

Uyu yanaduhishuriye ko aho babyarira (maternite) ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba ubu hasa n’ahadakora kuko ” Umubyeyi ufite ikibazo gikomeye ntabwo yabyarira hariya hantu, ni uguhita bamwohereza. None se ibyabaye ntibyatanze isomo, kuhagera biragoye ku buryo na moto y’aho iba i Nyakigezi ku kindi kigo nderabuzima cyo kiri hafi y’umuhanda.”

Uyu muturage asaba ko kubera ko ikibazo cy’umuhanda gitangiye guhitana ubuzima bw’ababyeyi, bakeneye ubufasha bwihuse, ubuyobozi bwahagoboka, umuhanda ugakorwa. Ati ” Buriya uriya muhanda wangiritse uramutse ukozwe, byaba byiza ku kohereza abaturage ku bitaro bikuru, gutwara imiti, gufasha abakozi mu ngendo n’ibindi.”

BWIZA yavuganye n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba, Munyemanzi Gasasira Theogene kuri iki kibazo. Yavuze ko nta kindi kibazo kigeze kibaho gisa n’icya Umumararungu. Ubu ngo bafashe ingamba, agatabaza ubuyobozi gukora umuhanda ugera ku kigo nderabuzima.

Muganga Gasasira ati ” Yego ibyo uvuze nibyo [Umumararungu yarapfuye]. Umuhanda utubera imbogamizi cyane. Ku bw’iyo mpamvu, Ibitaro bya Shyira byashyizeho ingamba ko umubyeyi wese agomba kubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Nyakigezi cyangwa ku Bitaro bya Shyira.”

Uyu muyobozi avuga ko umuhanda ukwiriye gukorwa kuko kuba utagera ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba ari ikibazo kitaboroheye.” Iyo shisha kibondo, imiti bije ni ukujya kubyikorera ku mutwe. Umuhanda wo ni ikibazo kidukomereye, turasaba ko wakorwa.”

BWIZA yavuganye kandi n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyabihu, Pascal Simpenzwe, avuga ko iki kibazo bakizi. Yavuze ko inyigo y’ikorwa ry’umuhanda ihari kandi idashobora kurenza imyaka itatu.

Yagize ati ” Icyo kibazo turakizi. Inyigo irahari gusa ingengo y’imari ntiraboneka. Ubu ababyeui bagomba kujya Nyakigezi. Uriya muhanda ntabwo uzamara imyaka itatu utarakorwa.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba, Munyemanzi Gasasira Theogene we yari yabanje gutangariza BWIZA ko ” Akarere katubwiye ko wazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”

Visi-Meya Simpenzwe yakuyeho urujijo ku makuru ko uwo muhanda wari ugiye gukorwa, avuga ko Rwiyemezamirimo yagize ibibazo gusa ngo ntibyari muri gahunda yo gukora umuhanda uva ku Kiraro cya Nyamutera ugana ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba.

Imibare yo mu 2021 yerekana ko myaka 26 ishize, umubare w’abapfa babyara wagabanutse cyane, intego ikaba ari uko umubare ugera mu munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 bitarenze mu 2030.

Mu myaka 15 ishize, hapfaga abarenga 1,000 ku bagore ibihumbi 100. Mu 2005 bageze kuri 750 mu gihe mu 2014-2015 bari 210.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
    Birababaje gusa bakorerwe ubu ubuvugizi babone umuhanda

  2. Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
    Birababaje gusa bakorerwe ubu ubuvugizi babone umuhanda

  3. Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
    Birababaje gusa bakorerwe ubu ubuvugizi babone umuhanda

  4. Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
    Birababaje gusa bakorerwe ubu ubuvugizi babone umuhanda

  5. Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
    Uwo mubyeyi abaye igitambo, umuhanda nukorwa bazawumwitirire

  6. Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru
    Uwo mubyeyi abaye igitambo, umuhanda nukorwa bazawumwitirire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *