Ndababara cyane iyo ntekereje ku buzima bubi turimo hano mu Rwanda- Zimwe mu mpunzi zavuye muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’impunzi wizihijwe kuwa 20 Kamena 2021, zimwe mu mpunzi zavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri mu Rwanda mu Nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zivuga ko nta cyo zifite cyo kwishimira kubera ingorane zo kubaho mu buhungiro mu Rwanda.

Ingabire w’imyaka 24, arubatse. Amaze imyaka itatu n’igice ashatse akaba afite umwana umwe. Avuga ko yashatse akiri muto kubera ingorane z’ubuzima mu nkambi. Yabwiye BBC ko mu Rwanda babayeho mu buzima bubi.

Yagize ati “Ndababara cyane iyo ntekereje ku buzima bubi turimo hano mu Rwanda, mu gihe ababyeyi banjye bambwira ko bari abatunzi i Masisi. Ndashaka rwose kumenya igihugu cyanjye”.

Yakomeje agira ati “Ariko sinshobora kwishima kandi nta cyo mfite cyo kwishimira mu gihe nkigenerwa uko ngomba kubaho nabwo mu buryo bubi, mu gihe nkiri mu gihugu kitari icyanjye, urumva nakwizihiza iki koko?”

Ingabire avuga ko nta kazi afite uretse “kubyuka buri gitondo no gusukura inzu, hanyuma nkareba niba hari ibiryo bihari kugira ngo nshobore kubitegura. Hari n’igihe bibura. Ubundi kuri jye buri minsi yose irasa”.

Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP/PAM), ryagabanyije imfashanyo ryageneraga impunzi mu Rwanda, bituma benshi binubira ingorane z’ubuzima n’imibereho mibi mu nkambi.

Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR) Filippo Grandi, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko umuryango ayoboye ndetse n’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo bikomeje kuganira ku buryo bwo gutahura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Inkambi ya Gihembe iri mu majyaruguru y’u Rwanda ni yo nkambi imaze igihe kinini – imyaka 24. Impunzi ziyibamo zahunze intambara mu gihugu cya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.

Icumbikiye impunzi zirenga 10.000 zaturutse muri DR Congo. Bamwe muri zo bavukiye mu nkambi none ubu nabo ni ababyeyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ndababara cyane iyo ntekereje ku buzima bubi turimo hano mu Rwanda- Zimwe mu mpunzi zavuye muri RDC
    Mwibeshye. ntago Gihembe camp ariyo nkambi yubatswe mbere murwanda. the oldest refugee camp is Kiziba Camp which is located in Karongi District. It was established in 1996.

  2. Ndababara cyane iyo ntekereje ku buzima bubi turimo hano mu Rwanda- Zimwe mu mpunzi zavuye muri RDC
    Mwibeshye. ntago Gihembe camp ariyo nkambi yubatswe mbere murwanda. the oldest refugee camp is Kiziba Camp which is located in Karongi District. It was established in 1996.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *