U Rwanda rwaba ruri mu nzira yo kwemeza ifaranga ry’ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko iri gukora ubushakashatsi ku ifaranga ryifashisha ikoranabuhanga (digital currency), kugira ngo irebe ko ryazajya rikoreshwa mu Rwanda.

John Karamuka ushinzwe serivisi zo guhererekanya amafaranga (payment systems) muri BNR ni we wemeje aya makuru, gusa abwira The New Times ko nyuma y’ubu bushakashatsi, iyi banki yazishyiriraho ifaranga ry’igihugu rizwi nka CBDC (Central Bank Digital Currency).

CBDC ni ifaranga rikoreshwa mu buryo bwa mudasobwa (computer systems) nko kuri interineti ariko ntirishobora kuvunjwamo irifatika (physical currency), rikagenzurwa na banki nkuru z’ibihugu.

Icyemezo cyo gukora ubu bushakashatsi, BNR yakigize mu gihe mu abenshi mu bihugu bitandukanye bakomeje gusaba ko ifaranga ry’ikoranabuhanga nka ‘Bitcoin’ ryakwemeza n’amategeko, bimwe muri byo bikaba biri mu nzira yo gutangira kurikoresha.

Karamuka yavuze ko ubu bushakashatsi bugamije kureba ku nyungu ifaranga rya CBDC ryagiraku bukungu n’imari mo kureba ku mikoreshereze yaryo ariko bikajyanishwa n’amategeko igihugu cyakwishyiriraho.

Ku rundi ruhande, yagize ati: “Ubu bushakashatsi bugamije na none gusesengura uburyo CBCD yashyirwa muri politiki y’imari n’uburyo bw’umutekano w’ifaranga.”

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan we aherutse guha umukoro Banki Nkuru y’Igihugu wo gukora ubushakashatsi ku ifaranga ry’ikoranabuhanga “rikomeje kuvugwa cyane ku rwego mpuzamahanga”, kugira irebe niba ryakoreshwa muri iki gihugu, mu rwego rwo kujyana n’iterambere ryazanwe n’ikoranabuhanga.

Ibihugu nka Nigeria nabyo biracyasesengura kugira ngo birebe niba iri faranga ryatangira gukoreshwayo.

Bahamas ni cyo gihugu rukumbi cyamaze kumurika ifaranga ry’ikoranabuhanga ryacyo, CBCD. Ni mu gihe El Salvador ari cyo gihugu cyonyine cyamaze kwemera ko ifaranga rya Bitcoin rikoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *