U Burundi ntibukiguze indege bwateganyaga

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi tariki ya 16 Kamena 2021 yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano yo kugura indege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa Beechcraft 1900C.

Bigaragara mu ibaruwa Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Capitoline Niyonizigiye yandikiye umuyobozi w’ikigo Win Aviation cyagombaga kugurisha Leta iyi ndege.

Aya masezerano yasinywe hagati ya Win Aviation n’ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi, Air Burundi ku bufatanye n’ishyirahamwe SOBUGEA tariki ya 3 Gashyantare 2021 bigizwemo uruhare n’uwari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, Immaculée Ndabaneze.

Icyo gihe Air Burundi na SOBUGEA byashakaga kugura iyi ndege, bigamije kurema ikigo gishya cy’ubwikorezi bwo mu kirere, Burundi Airlines.

U Burundi nta ndege y’ubwikorezi bufite kuko iyo bwari busigaranye yanyerejwe bigizwemo uruhare na Ndabaneze, ikaba ari yo mpamvu yatumye yeguzwa ku nshingano ya Minisitiri w’Ubwikorezi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Burundi ntibukiguze indege bwateganyaga
    Abarundi ntabwo boroshye niba bagera aho banyereza indege
    ubwose uwo mugore yagombye gusinziriza abarundi bose cyangwa
    niba bageze kuri urwo rwego ubwo iyo bigeze kumahera bigenda bite?

  2. U Burundi ntibukiguze indege bwateganyaga
    Abarundi ntabwo boroshye niba bagera aho banyereza indege
    ubwose uwo mugore yagombye gusinziriza abarundi bose cyangwa
    niba bageze kuri urwo rwego ubwo iyo bigeze kumahera bigenda bite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *