congo2.jpg

Congo-Brazza yahaye abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo toni 84 z’ibiribwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou Nguesso ku mugoroba w’uyu wa 20 Kamena 2021 yoherereje abatuye mu mujyi wa Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo imfashanyo y’ibiribwa bibarirwa muri toni 84.

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byabitangaje, indege zajyanye ibi biribwa i Goma zari ziherekejwe na Minisitiri wa Congo ushinzwe ibikorwa rusange n’ibikorwa by’ubutabazi, Irène Mboukou.

Byakiriwe n’itsinda rya RDC ryari riyobowe n’umuyobozi wungirije w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Olivier Mondonge Bogabo n’umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu, Dr Roger Kamba.

Nyiragongo yarutse ku mugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2021, isenya inzu z’abatuye i Goma zibarirwa mu 3500, ubu bakaba bacumbikiwe mu byumba by’amashuri.
congo2.jpg
congo3.jpg

Amafoto: Présidence RDC/Twitter

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *