Nyuma yo kurusimbuka, umuhanzi Daphrose yashyize hanze album yise “Turaje nyirimpuhwe”

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Umuhoza Daphrose uzwi ku ndirimbo zo kurata impuhwe z’Imana n’iz’umuco nyarwanda, kuri ubu atangaza ko nyuma yo kurwara akagera kure yazanzamutse ahita ashyira hanze umuzingo (Album) yise “Turaje Nyirimpuhwe”.
Aganira na Bwiza.com, Daphrose yatangaje ko yarwaye kuva muri Werurwe (tariki ya 19/03/2015) ararwara araremba kugeza mu kwa 10, azanzamuka ahita ashyira hanze iyi album.
Yagize ati: “ na n’ubu ndacyarwaye, ariko si nka mbere, narindwaye uburwayi budasobanutse ku buryo n’abo mu rugo bibazaga ko nshobora gupfa ariko Imana ntiyabyemeye kuko yashakaga ko nshyira ubu butumwa hanze by’umwihariko bwo kwamamaza impuhwe z’Imana”.

uiyi
Umuhanzi Umuhoza Daphrose

Yakomeje avuga ko iyi album yayise “Turaje Nyirimpuhwe” nyuma yo kubona ko ari impuhwe z’Imana zamukuye kure.
Ati: “ ariko si uburwayi gusa, kuko impuhwe z’Imana nazibonye kuva kera, kuva mu myaka 15 mbaye imfubyi nabeshejweho n’impuhwe z’Imana, ntangira kuba umubyeyi w’abandi bana kandi nanjye ndi we (Umwana)…ibyo byose ni impuhwe z’Imana, aho niyemereje kuba intumwa y’impuhwe z’Imana nibwo Nyirimpuhwe yangabiye inganzo”.
Daphrose ni umuhanzi unaririmba indirimbo z’umuco wa Kinyarwanda, akaba aririmba indirimbo z’abageni, agatumirwa mu makwe hirya no hino gushyushya ibirori by’umwihariko akaba yaranaririmbye ku ntwari z’u Rwanda.
Nk’umuhanzi umaze kugera ku myaka 51 y’amavuko, yakomeje avuga ko adateze gucika intege, ko azaririmba kugeza igihe azaba yashizemo umwuka ndetse ko na nyuma yaho ibihangano bye bizakomeza bigatanga ubutumwa bwiza.
Indirimbo nka Nezerwa, Uru rugo rutanga abageni, Iyizire Kirezi, Mpuhwe z’Imana,…ni zimwe mu ndirimbo Daphrose amaze gushyira hanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *