Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi umubyeyi wagaragaye ari kuri moto, ahetse uruhinja rwe mu buryo burubabaza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye The New Times ko uyu mubyeyi yafatiwe mu Karere ka Huye mu mpera z’icyumweru gishize, akaba akurikiranweho icyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake giteganywa n’ingingo y’118 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RIB ishimangira amakuru yatanzwe na Polisi y’u Rwanda ko umumotari wari uhetse uyu mubyeyi na we yatawe muri yombi, ariko ikanemeza ko bombi baje kurekurwa.
Ubu bari kubazwa n’abagenzacyaha badafunzwe, mu gihe hategurwa dosiye igomba gushyikirizwa urwego rw’ubushinjacyaha.
Tariki ya 17 Kamena 2021 ni bwo ifoto y’uyu mubyeyi yafatiwe mu Karere Karere ka Huye yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Twitter, itera benshi kumwibazaho, hari n’abamusabiye gukurikiranwa n’ubutabera, hamwe n’umumotari wari umutwaye.
Iyi foto igaragaza umumotari ahetse uyu mubyeyi, hagati yabo hari ivarisi nini, umubyeyi ahetse nabi uru ruhinja, rusa n’aho runagana inyuma.
Tariki ya 19 Kamena, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uyu mumotari ku gicamunsi cya tariki ya 18, ivuga ko igishakisha uyu mubyeyi. Umumutari mu kwisobanura, yagize ati: “Twumvikanye amafaranga ndamutwara, ariko mbere yo guhaguruka ndamubwira nti ‘ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka’.”
Uyu mumotari yakomeje ati: “Umwana yamushyize mu mugongo, mbona ko amuhetse rwose nta n’ikibazo, turagenda, ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka niba atari yamuhetse neza ni byo ntamenye.”
Usibye icyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake, uyu mutorari yanakurikiranweho ikosa ryo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, bitewe n’uko yemeye gutwara uyu mubyeyi afite umuzigo (ivarisi).

Nibahamwa n’icyaha
Ingingo y’118 iri mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

10 Responses
Wa mubyeyi washakishwaga azira kubabariza uruhinja kuri moto yarafashwe
None urwo ruhinja narwo rurafunze? cg rwasinzwe murugo? rwasigiwe nde? ese niba mwarutandukanyije na mama we ubwo nibwo murengeye umwana? ese ubu yaba umwana na nyina ubu banduriye covid muri mabuso cg gereza nibwo mwaba mushatse uburenganzira mwumwana? ko namwe mwivuyeko icyaha yagikoze atabishaka atabigambiriye uwo mubyeyi murumva adakwiye kigishwa gusa! ningombwa ko afungwa!

Soma neza, banditse ko babarekuye muvandi! Bari gukurikiranwa bari hanze!

Urworuhinjase ubuninde urwishingiye ese uwomumotari azafungwa igihe kinganiki birababaje cyane kbx

ndumiwe koko ubwose nibafunga nyina ubwo numwana azafungwana nanyina ubwose bazaba bakemuye iki uwo mwana najya murijyereza nibwo azabaho nabi ahubwo.