Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo imbangukiragutabara igeze kubitaro bya Gihundwe ugiye kuhabyarira avuye kuri iki kigo nderabuzima biba ari aha Nyagasani.

Rusizi: Imiti ijyanywe ku kigo nderabuzima cya Nkanka igera ubwo icumbikishirizwa kubera umuhanda mubi

Sangiza iyi nkuru

Abagana ikigo nderabuzima cya Nkanka kiri mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bavuga ko mu bihe by’imvura kugira ngo imbangukiragutabara izave ku bitaro bya Gihundwe ize kutwara umurwayi urembye cyane cyangwa umugore uri kunda imukuye kuri iki kigo nderabuzima agere ku bitaro amahoro biba ari aha Nyagasani kubera umuhanda Kamembe-Nkanka wangiritse cyane,ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bwo bukavuga ko uretse n’abarwayi,n’imiti hari igihe irinda gucumbikishirizwa kubageraho byananiranye,bagasaba ko wakorwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Uyu muhanda w’ibilometero 7 abaturage bamaze imyaka myinshi basaba ko wakorwa neza ngo ufashe abaturuka mu bice byo kuri iki kigo nderabuzima bagana ibitaro bya Gihundwe,bakaba baratakambiye kenshi intumwa zabo mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi zabasuraga ngo zibakorere ubuvugizi ukorwe, zikabubizeza bagaherukana ubwo, ubwo umwaka ushize hakorwaga umuhanda wa kaburimbo unyura ku bitaro bya Gihundwe bakaba bari bizeye ko uzabageraho nyamara batungurwa no kubona ugarukiye mu gace k’umujyi gusa.

Banavuga ko hari undi uwegereye ugana ku kivu ujya ku Nkombo wo washyizwemo nibura igitaka cyiza bibwira ko n’uyu uzakorwa amaso ahera mu kirere, bakaba baragiye babisaba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi uko bwagiye busimburana bukabizeza ibitangaza, n’imodoka zahanyuraga zitwaye abagenzi mbere utarangirika zikaba zitahanyura n’ubuhahirane n’umujyi wa Rusizi bukaba ikibazo kandi bari bishimiye kumva ko umujyi wabo utera imbere ariko ngo iterambere ryawo risa n’iritabareba kandi bawuturiye.

Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo imbangukiragutabara igeze kubitaro bya Gihundwe ugiye kuhabyarira avuye kuri iki kigo nderabuzima biba ari aha Nyagasani.
Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo imbangukiragutabara igeze kubitaro bya Gihundwe ugiye kuhabyarira avuye kuri iki kigo nderabuzima biba ari aha Nyagasani.

Umugore Bwiza.com yasanze kuri iki kigo nderabuzima amaze iminsi ahabyariye avuga ko,kubera ko kuva iwe kuhagera ari urugendo rw’iminota 15,yahaje n’amagru imvura ihise agira amahirwe ahagera amahoro,umwana yahabyariye avukana uburwayi ikigo nderabuzima gihamagaza imbangukiragutabara ku bitaro bya Gihundwe, kuva ku kigo nderabuzima kugera aho iyo mbangukiragutabara yageze kuko itashoboraga kugera kuri iki kigo nderabuzima, byasabye ko bamutwarana n’uruhinja mu maboko,n’aho ayigereyeho kugera ku bitaro amahoro ngo habaye aha Nyagasani wenyine.

Ati’’ Ibyambayeho muri uyu muhanda ni akaga kuko uretse no kugera ku mbangukiragutabara ku bw’amasengesho, n’aho nyigereyeho ikantwara, nageze ku bitaro umugongo usa n’uwagudutse kuko ari bwo nari nkibyara,abo twari kumwe bari bagiye kubyarira ku bitaro imodoka yakwikoza hirya no hino,ya kwikubita mu byobo biwurimo inda zikenda kuvamo,njye nageze ku bitaro mfite ubwoba ko umwana ashobora kuba yapfuye kuko atari agihumeka neza.’’

Avuga ko bagiye batonganya umushoferi ngo yibatwara nabi abona uko bameze na we akavuga ko ntako aba atagize ari ikibazo cy’umuhanda udashobotse,agasaba ko bawukorerwa ntutere ingorane abagiye gutanga ubuzima ,kuko kubera ko ikigo nderabuzima nta mbangukiragutabara kigira,kugira ngo izave ku bitaro itware umugore uri mu bihe bikomeye byo kubyara ubwabyo itinda n’aho ihagereye ikamugezayo ari uwo gupfa, we na bagenzi be bagasaba Akarere kumva ikibazo cyabo uyu muhanda ukagira ikiwukorwaho byihuse imvura yo mu kwa 9 itarongera kuwangiza.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nkanka Ntamarengero Jean Claude avuga ko n'imiti hari igihe irara nzira itabagezeho kubera kubura aho imodoka iyibazaniye ica.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkanka Ntamarengero Jean Claude avuga ko n’imiti hari igihe irara nzira itabagezeho kubera kubura aho imodoka iyibazaniye ica.

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima,Ntamarengero Jean Claude, avuga ko ari ikibazo giteye inkeke kuko uyu muhanda wavuzweho kenshi atazi impamvu nta kiwukorwaho, kuko bigeze n’aho hari igihe,iyo imvura yaguye cyane,imiti ihazanywe icumbikishirizwa igatwarwa bukeye bwaho hamaze kumuka, bikabangamira nk’abagombaga kuyihabwa barara batayibonye.

Ati’’ Warangiritse cyane nk’uko abaturage babivuga kandi si ubwa mbere batakambira ubuyobozi ngo buwukore, tukaba tugeze n’aho,igihe imvura yaguye cyane, imodoka ituzaniye imiti itabasha kutugeraho imiti ikarara nzira,kuko nk’ubushize muu bihe by’imvura nyinshi,imodoka yayizanye ntiyabashije kurenga kuri koleji ya Nkanka tuyiraza muri icyo kigo cy’ishuri tuyitwara mugitondo ivuye kuri Farumasi y’Akarere,bucya abayikoreje umutwe twongera kubahemba kandi imodoka yari kuhagera.’’

Yarakomeje ati’’ Ikindi kibazo gikomeye dufite ni uko imbangukiragutabara idashobora kutugeraho imvura yaguye. Hari aho itarenga bigasaba gutwara umurwayi cyangwa umugore uri ku nda kuri burankari ngo tuyimugezeho. Mu bamutwaye hashobora kugira unyerera akikubita hasi ari we n’uwo batwaye bakahahurira n’ibibazo, ikindi ni uko batwarwa n’abakagombye kuba bita ku badi barwayi, dore ko dufite n’abakozi bake,ugasanga ibibazo byabaye ingorabahizi, tukifuza ko wakorwa nk’uko abaturage bakomeje kubisaba.’’

Uyu muhanda itunganywa ryawo ngo ryavuzwe kenshi ariko abaturage bibaza ikibura ngo ukorwe.
Uyu muhanda itunganywa ryawo ngo ryavuzwe kenshi ariko abaturage bibaza ikibura ngo ukorwe.

Uyu muhanda abaturage bavuga ko iyo imvura yaguye na moto zijyayo zikuba igiciro hafi inshuro 2, ubwo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem wagiraga icyo awubwiraho Bwiza.com muri 2019 nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Nkanka bugaragaje ingorane uteza, yari yavuze ko hari gahunda yo kuwushyiramo kaburimbo mu myaka ya vuba, ko bashonje bahishiwe.

Nyamara Meya Kayumba Ephrem we akaba aherutse kubwira bwiza.com ko Akarere kagenda gakora imihanda myinshi, ubu kageze ku wa Mashesha- Mibilizi na wo wagiye uteza kenshi ibibazo by’imfu z’abana bapfaga ababyeyi bajya kubabyarira ku bitaro bya Mibilizi,uyu ukazakorwa ubushobozi bwawo nibuboneka,abaturage ariko bakavuga ko iki gisobanuro kitagaragaza neza niba bazawukorerwa vuba n’uburyo uzakorwa, bakumva bameze nk’abakomeje guhezwa mu gihirahiro.

ikigo_nderabuzima_cya_nkanka.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *