Umusore ufite imyaka 22 y’amavuko wari mu isoko mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 26 Kamena 2021 yasohoreye ku mugore w’undi mugabo, abwira abamutaye muri yombi ko ibyamubayeho ntawe bitabaho.
Igitangazamakuru Igicumbi News kivuga ko byabaye hafi saa kumi z’umugoroba ubwo uyu mugore wari kumwe n’umugabo we yari yunamye, ari guhaha amasahani, yumva igitsina cy’umusore cyari cyafashe umurego kiri kumusunika, nyuma amenya ko yamusohoreyeho.
Uyu mugore yagize ati: “Negamye ku ruhande turimo guhaha, numva ikintu kirimo kunsunika ku mupira, mpindukiye mbona ni igitsina cy’umugabo, ubundi ahita ansohoreraho.”
Uyu musore yemeye ko koko yasohoreye ku mugore w’abandi, ariko ngo ntabwo yabikoreye ubushake. Ati: “Njyewe numvise ibintu bije, nanga kwihagararaho, numva biraje ndabyihorera birikora.”
Yakomeje asobanura ati: “Igitsina cyazamutse kimukoraho, ntabwo nabikoreye ubwende. Ubundi bahita bamfata barankubita, nanjye ndababwira nti namwe byababaho, ni ibintu biba ku bagabo.”
N’ubwo uyu musore avuga ko atabikoze ku bushake, iki gitangazamakuru kivuga ko ubwo igitsina cyafataga umurego, yagisohoye, akagishyira ku mupira w’uyu mugore, ari nabwo yamusohoreyeho.
Abataye muri yombi uyu musore ni abashinzwe umutekano w’isoko. Bavuze ko bamushyikiriza inzego z’ubutabera.


