Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bufite ikibazo gikomeye cy’inda zitateganijwe zikomeje guterwa abangavu, bamwe mu bazibateye bagafatwa bagafungwa hakaba ariko n’ abakingirwa ikibaba n’abangavu ubwabo babahishira ntibagaragare ngo babiryozwe, urubyiruko rwo mu yisumbuyemuri GS Bugarama Cité muri aka karere rukavuga ko kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere biri mu bikomeje gukurura izi ngorane zose.
Mu kiganiro bamwe muri aba banyeshuri n’ubuyobozi bwaryo bahaye Bwiza.com nyuma yo gutsinda amarushanwa yo ku rwego rw’aka karere yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bw’abaturage ( UNFPA) ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’abakoreya gishinzwe iterambere ry’ubutwererane ( KOICA) ku nkuru zerekeza ku ntandaro y’inda zitateganijwe zikomeje kwiyongera mu bangavu, abasore n’inkumi bahiga baritsinze bagaragaje bimwe mu byo babona nk’imbogamizi zituma izi nda zikomeje kwiyongera,cyane cyane ko hari n’abiga muri iri shuri bazitwaye mu gihe cya guma mu rugo yatewe na COVID-19.

Iradukunda Ruth wiga mu wa 3 w’icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri iri shuri rya GS Bugarama Cité,avuga ko nyuma yo kubona umubare munini w’inda ziterwa abangavu bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’imibereho mibi abenshi bagira nyuma yo kuziterwa n’abazibateye ntibagire icyo bibamarira abana bazivutsemo na bo bakagira ubuzima bubi cyane, biri mu byamuteye gufata ikaramu akandika ubwo yumvaga ko habayeho amarushanwa ku byo yahoraga yibaza, anashimishwa no kuyatsinda ku rwego rw’Akarere kuko yakoze inkuru ku buzima abona kandi bumubababaza kenshi.
Ati’’ Muri iki kibaya cya Bugarama umubare w’abangavu batwara inda uriyongera kandi ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere bukabigiramo uruhare rukomeye kuko ababyeyi baracyagira isoni zo kuganira n’abana ku mihindagurikire y’imibiri yabo n’ingaruka bishobora kujyana igihe, cyane cyane umwangavu atayitondeye nubwo hari n’ingimbi zihagwa, tukagira n’ikindi kibazo cy’uko hari n’abarimu ku mashuri bagira isoni zo kubivugaho ntitubimenye neza, bikatugiraho ingaruka zikomeye.’’
Yarakomeje ati’’ Yego muri kino kibaya haboneka ibishuko byinshi abangavu dushobora kugwamo kuko ari ku mipaka y’ibihugu 2 urujya n’uruza rw’abahaza barimo n’abaharara baba bakeneye abo bangavu ngo babakoreshe imibonano mpuzabitsina, abashoferi b’abanyamahanga baza mu ruganda rwa CIMERWA na bo,bamwe muri bo usanga bashukisha abangavu amafaranga bakaba babakoresha imibonano mpuzabitsina,n’abandi, bamwe mu bangavu bayikoreshejwe bagatwara inda imibereho yabo ikaba mibi cyane n’abo bazibateye ntibogere kubabona, dusanga hakwiye gukorwa byinshi ngo turusheho gusobanukirwa neza n’ubuzima bw’imyororokere tunashobore kwirinda.’’

Rukundo Jean bigana,ati’’ Nanjye kwandika nabitewe n’ibyo mbona muri bashiki bacu hano mu Bugarama bikambabaza kuko no muri iri shuri hari abakobwa 3 batwaye inda turi muri guma mu rugo,ntibagarutse kwiga kandi hari n’abandi benshi bigendekera bityo, abo tuganira benshi bakavuga ko bibabaho kuko hari ibyo baba badasobanukiwe ku buzima bw’imyororokere bakabibwirwaho byinshi binabatura muri izo ngorane.
Nubwo dufite amakalabu mu mashuri ajyanye n’ubuzima bw’imyororkere,kurwanya inda zitateganijwe no kwirinda indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye usanga urubyiruko rwinshi rwishoramo rusa n’urukina bikaruviramo ingaruka rutari rwiteze, turasaba ababyeyi n’abarezi kurushaho kwita ku mirerere y’abana, tukigishwa byimbitse ku buzima bw’imyororokere no gutahura abadushuka, byarengera besnhi mu bangavu bakomeje kwangirika.’’
Umuyobozi w’iri shuri Mbarushimana Hamimu avuga ko kuba hari bamwe mu bana bamaze kuzamura imyumvire ku bibangamiye bagenzi babo ku buzima bw’imyororokere ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo gisa n’icyabaye ingorabahizi,akavuga ko bagiye gukora ibirushijeho ngo abana benshi bo mu mashuri muri iki kibaya babisobanukirweho byinshi.
Ati’’ Biragaragara ko ikibazo gihari kuko natwe twakigize ubushize abana bacu 3 bagatwara inda bari muri guma mu rugo bigatuma bacikiriza amasomo,ariko hari byinshi natwe twungukiye muri iri vumburamatsiko ry’aba bana,uretse amakalabu twagiraga ajyanye no kurwanya inda zitateganijwe mu mashuri no guhamagara abaganga bo kigo nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugaragama bakaza kubaganiriza, tugiye kongera imbaraga,ku bufatanye n’abandi bayobozi b’amashuri ,izindi nzego n’ababyeyi, ibyifuzo abana bagaragaje bibonerwe ibisubizo kandi bizakemura byinshi muri urwo rwego turabyizeye.’’
Ikibazo cy’ubumenyi buke mu rubyiruko ruri mu mashuri ku buzima bw’imyororokere n’ingaruka zabyo ku buzima bwabo si ubwa mbere kivuzwe muri aka karere, Ndererimana Eliane ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku buzima bw’abaturage muri aka karere, akavuga ko nyuma y’uko abana ubwabo bagaragaje ikibazo biciye muri bo ubwabo muri aya marushanwa yahuje abo mu bigo by’amashuri 70 muri aka karere, bakangurira urubyiruko rwose kwirinda ibishuko birukururira mu ngorane z’igihe kirekire, ababyeyi n’abarezi na bo bakongera imbaraga mu kurwigisha iby’ubuzima bw’imyororokere,byakemura byinshi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


