Abafite ubumuga barasaba ko insimburangingo zatangwa hakoreshejwe mituweli

Sangiza iyi nkuru

Mu birori byo kwizihiza ku rwego rw’igihugu umunsi mukuru mpuzamahanga ngarukamwaka w’abafite ubumuga wabaye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2016 mu karere ka Rwamagana; abafite ubumuga bagarutse ku mbogamizi bahura na zo buri munsi banasaba ko bafashwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli.
Zimwe mu mbogamizi ababana n’ubumuga bagihura nazo harimo kuba hari imirimo bagikumirwamo, abandi bagafatwa nk’abadafite ubushobozi mu gihe nyamara bagiriwe icyizere hari byinshi bageraho nk’uko babigaragaje mu mikino n’ubuhamya byahatangiwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, mu izina ry’abafite ubumuga basabye ko minisitiri zitandukanye mu ngengo y’imari yazo hateganywa amahirwe azahabwa abantu bafite ubumuga nk’uko amategeko abibagenera; ndetse n’abana bafite ubumuga batiga bagafashwa kwiga nk’uko politiki y’uburezi budaheza ibiteganya.

dscn0382
perezida w’inama y’igihugu yababana n’ubumuga, Niyomugabo Romalis

Ku kibazo cy’inyunganirangingo n’insimburangingo; Niyomugabo Romalis uyobora Umuryango w’abafite ubumuga mu Rwanda yagize ati, “Haracyagaragara ikibazo cy’inyunganirangingo n’insimburangingo, turifuza ko bishoboka vuba RSSB (Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize) yatangira gutanga uburenganzira ku bigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo bwo gukorana na mituweli de santé kandi zigatangira kuboneka ku bitaro by’uturere.”
Ku rundi ruhande hari abemeza ko ubufasha leta itanga butabageraho. Badega Francis utuye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana avuga ko nta bufasha bwa leta azi, akanatanga inama kuri leta y’uburyo bwakoreshwa mu gufasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga; kuko bavunika kabiri bikanatuma bahugira ku mwana ufite ubumuga abandi bana bakaba babigenderamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Badega Francis yagize ati, “Umubyeyi ananirwa gukorera abandi bana agahera kuri wa mwana n’ubundi utazakura, urumva uwo muzigo aba yikoreye? Ntabwo biba bimworoheye ariko umufasha kugira ngo abyumve abyakire avunike kabiri aho yakabaye avunika rimwe.”
dscn0334
Amajyepfo (yambaye ubururu) yatsinze Amajyaruguru mu mukino wa Sitball ku manota 30 kuri 27

Badega akomeza avuga ko leta yajya ifashiriza abafite ubumuga mu bigo byihariye, “Leta niba hari n’abo ifasha njye ntabo mbona ariko ifite nk’ubundi bushobozi yabafasha ikoroherereza abo babyeyi ibubakira nk’ibigo bakabashyiramo ababyeyi bakajya bajya kubasura bisanzwe aho kugira ngo abere umuzigo abandi bana basanzwe mu rugo.”
Guverineri w’intara y’I Burasirazuba Kazaire Judith yashimye uruhare rwa leta mu guteza imbere abafite ubumuga, aho mu ntara y’i Burasirazuba abafite ubumuga babaruwe kugira ngo babashe kugezwaho inkunga yihariye bagenewe mu kubateza imbere; gusa nawe yemeza ko inzitizi zikiri nyinshi mu iterambere ry’abafite ubumuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhango wabanjirijwe n’umukino w’abafite ubumuga wa Sitball wahuje intara y’amajyaruguru n’intara y’amajyepfo nyuma yuko ari zo zari zabonye itike yo kugera ku mukino wa nyuma; uyu mukino warangiye intara y’amajyepfo itsinze iy’amajyaruguru ku manota 30 kuri 27, ihabwa igikombi n’ibihumbi 500.
kuva mu mwaka wa 1992 buri tariki ya 3 Ukuboza, isi yose yizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga; insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2016 igira iti, “Kugera ku ntego 17 zirambye z’iterambere rirambye duteza imbere umurimo kuri bose”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *