Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kumanura ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zitandukanye, aho umugenzi uva mu mujyi wa Goma ajya muri Kinshasa yagabanyirijweho 59%.
Ubusanzwe umugenzi wavaga mu mujyi wa Goma ajya muri Kinshasa, cyangwa se ava muri Kinshasa ajya i Goma yishyuraga amadolari ya Amerika 340.
Guverinoma ya RDC yatangaje ko ibi biciro bigiye kumanuka bikagera munsi y’amadolari ya Amerika 200. Ni ukuvuga ko iri gabanywa rigomba kugera hejuru ya 58.8%.
Icyemezo cyo kumanura ibiciro by’ingendo z’indege ni umusaruro w’ibiganiro Minisiteri ishinzwe ubukungu yagiranye n’ikigo gishinzwe indege ya gisivili (AAC) n’igishinzwe ingendo zo mu kirere, RVA.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


