Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda zagaruje amafaranga angana n’amanyarwanda (Frw) 771,701,000 muri angana na 1,000,000,000 Frw yari yaribwe umushoramari ukomoka muri Hungary hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.
Nk’uko RIB yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, hafashwe kandi abakekwaho kuyiba babiri n’ibitso byabo.
Muri ibi byitso, harimo Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, RIB ikaba iherutse gutangaza ko yafatanwe amafaranga angana miliyoni 400 Frw bikekwa ko yayabikijwe ubwo yari amaze kwibwa uyu mushoramari.
Aya mafaranga yagarujwe agizwe n’igiteranyo cy’amayero 324,650, amadolari ya Amerika 344,700 n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000.
Izi nzego kandi zafatiye ikilo kimwe cya zahabu, imodoka ebyiri n’ibibanza bibiri byari byamaze kugurwa muri aya mafaranga.
Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura bafatwe, amafaranga yasigaye nayo agaruzwe, asubizwe uyu mushoramari.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RIB yagaruje miliyoni 771 Frw muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari
Umva kuriyi ngingo yo kwiba kurwego rungana gutya byongeye murwanda rwacu ni agahoma munwa rero arijye nkabafata nihita mbaca mu Rwanda
RIB yagaruje miliyoni 771 Frw muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari
Umva kuriyi ngingo yo kwiba kurwego rungana gutya byongeye murwanda rwacu ni agahoma munwa rero arijye nkabafata nihita mbaca mu Rwanda