Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/12/2016 mu Karere ka Rulindo Umurenge wa Kinihira habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga. Muri ibyo birori Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza yasabye abayeyi babyaye abana bafite ubumuga kutabafungirana mu mazu, ahubwo bakumva ko nabo bashoboye, bakabohereza kwiga nk’abandi bana bose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza Madame Gasnganwa Marie Claire yasabye abayeyi bafite abana bafite ubumuga kutagira ipfunwe. Yagize ati : “ Mu bihe byashize iyo umubyeyi yabyaraga umwana ufite ubumuga yagiraga ipfunwe mu bandi babyeyi,ndetse mu bihugu byateye imbere bo iyo babonaga umwana azavukana ubumuga ntibamwemereraga kubaho. Arikokugeza ubu hari byinshi byakozwe na Leta y’ubumwe bigamije guha agaciro abantu bafite ubumuga. Aho batekerejweho bakagenerwa uburezibwihariye, gukuraho imvugo zisesereza abantu bafite ubumuga, inyubako ziteganya inzira zorohereza abafiteubumuga n’ibindi bikorwa bitandukanye.” Yasabye buri muturage kudaha akato abantu bafite ubumuga, ahubwo bakabegera kandi bakabahumuriza kuko aribyo bizabarinda ubwigunge.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga imibereho y’abantu bafite ubumuga mu cyumweru gitaha, ku bufatanye bw’Akarere ka Rulindo na Handicap International hazatangwa amagare 50 ku bantu bafite ubumuga.
Komiseri w’Ubutabera mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’igihugu Bwana Karanganwa Jean Bosco yashimiye ubuyobozi imbaraga bwashyize mu guha agaciro abantu bafoite ubumuga aho yagize ati : “Nibyinshi Leta y’ubumwe yakozengo ihe agaciro abantu bafite ubumuga, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize mu Itegeko Nshinga ingongo zirengera abafite ubumuga cyane cyane mungingo ya 151. Yashyize ibikorwa bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga muri gahunda y’imbaturabukungu ya 2, EDPRS II n’ibindi bikorwabitandukanye. Byababibabaje rero Leta yaraduhaye ijambo akaba ari twe twitinya, nimureke dukore ukoimbaraga zacu zingana, duharanire kwigira kandi birashoboka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba abafite ubumuga bamwe na bamwe batabasha kwiga bitewe no kubura amikoro, cyangwa kuba batuye kure y’ishuri kandi kuhagera byagorana bitewe n’imiterere y’Akarere k’imisozi miremire, inyubako za Leta zubatswe mubihe byashize zitagenewe inzira yorohereza abafite ubumuga kujya gusaba serivisi, bamwe mu bafite ubumuga batarabona insimburangingo kandi badafite n’amikoro yo kuziguriranokuba hakiri umubare munini w’abafite ubumuga basaba inkunga.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga byaranzwe no gutanga ubutumwa bunyuze mu mbyino, imivugo, n’indirimbo byose birimo ubutumwa buhumuriza abantu bafite ubumuga kandi bushishikariza abantu kuba hafi y’abafite ubumuga bakirinda kubatererana.
Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga kwigira haremewe imiryango y’abantu bafite ubumuga, imiryango itatu yahawe inka naho imiryango ibiri yorozwa ingurube nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibirori byabanjirijwe n’umukino wa seat ball, gutanga amakarita y’abafite ubumuga ku bantu batari barayahawe no kwipimisha ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “Kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye duteza imbere umurimo kuri bose.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




