Umuyobozi ushinzwe amashuri muri Guverinoma nshya y’Amerika, Betsy DeVos ngo yizeye ko iterambere mu myigire rigomba no kuzibanda ku guteza imbere iyobokamana no kwamamaza ubwami bw’Imana buvugwa muri Bibiliya.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro n’itangzamakuru, uyu mugore yatangaje ko azatanga za Miliyoni z’Amadolari mu kuzamura amashuri yigenga ndetse n’amashuri y’ibijyanye n’iyobokamana cyangwa ibigo by’amashuri bishingiye ku madini.
Uyu muyobozi wahawe kuyobora agashami k’uburezi muri Amerika Betsy DeVos, ngo yaba ageze ku ndoto ze kuko muri 2001 yigeze kuvuga ko azateza imbere amashuri yigenga ndetse n’ay’ibijyanye n’iyobokamana mu gihe azaba agize ayo mahirwe.
Ku ruhande rwe, Betsy DeVos ngo ashaka kwamamaza ibijyanye n’iyobokamana kuko ngo hari icyo byanamufashije mu muzima busanzwe bwa buri munsi. Yagize ati” imyizerere y’abakirisitu dufite niyo yatumye Amerika igera kuri ibi tumaze kugeraho mu bijyanye n’uburezi.”
[ad id=”44145″]

Perezida Trump nawe avuga ko yemera yesu ndetse na Bibiliya
Akomeza avuga ko amashuri ya leta muri Amerika yimuye insengero kandi arizo zingiro rya sosiyete muri rusange.
Gusa na none yanakomeje avuga ko azaha uburenganzira imiryango abanyeshuri bakomokamo bwo kujya bahitamo aho bohereza abana babo haba mu mashuri yigenga, mu ya gikirisitu ndetse no mu yashingiye kuri leta.
Mu kwezi kwa Kamena 2016, nibwo Trump wari mu myiteguro y’ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika yatangaje ko ari umukirisitu w’Umuporoso uruhuka icyumweru, ndetse anavuga ko yemera yesu Kirisitu n’ibyanditswe byera.
Mu kwezi kwa Werurwe 2016 na none Donald trump yongeye guhamiriza abaturage bo mu majyepfo ya Carolina ko ari umukirisitu. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Papa Francis amunenze ko mu ngamba ze harimo imishinga yo kubaka inkuta zitandukanya Amerika n’ibindi bihugu aho kubaka ibiraro bibahuza; ibi bikaba byaratumye papa avuga ko nta bukirisitu burimo.
[ad id=”44145″]
Kugeza ubu, ntacyo Perezida Trump arabasha gutangaza cyangwa ngo abe yagaragaza igikorwa ku myemerere y’uyu mugore ushinzwe uburezi ku kijyanye n’ihinduramatwara ashaka kuzana muri Guverinoma ye mu bijyanye n’ubuyobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.co


