Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 30 Kamena 2021 yatangaje ko igihugu cye kizaba kikiri mu ngoyi y’ubukoloni mu gihe cyose kizaba gisaba imfashanyo zituruka mu mahanga.
Ni ijambo rikubiye mu butumwa uyu Mukuru w’Igihugu yageneye Abarundi n’inshuti zabo, mu gihe igihugu cyiteguraga kwizihiza imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021.
Muri ubu butumwa, yasabye Abarundi kuzirikana ko igihe kigeze ngo bikure mu gasuzuguro k’abanyamahanga, bagakora cyane, bakabereka ko nabo bashoboye, bashobora kwibeshaho badakeneye izi mfashanyo.
Naho ngo mu gihe igihugu cyabo kizaba kigisaba izi mfashanyo, kizaba kikiri mu ngoyi y’ubukoloni. Yagize ati: “Igihe cyose u Burundi buzaba bugisaba imfashanyo, ingoyi y’ubukoloni izaba ikiri mu ijosi ryabwo.”
Umunsi w’ubwigenge wibukirwaho igihe iki gihugu cyigobotoye ubutegetsi bw’abakoloni. Hari tariki ya 1 Nyakanga 1962.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


