Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Umuyobozi Mukuru wa WASAC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dusenge Byigero Alfred wari umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, rivuga ko ukwirukanwa kwa Byigero kugomba guhita gushyirwa mu bikorwa. Minisitiri Edouard Ngirente washyize umukono kuri ririya tangazo mu cyimbo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, […]
Burundi: Imyiyereko y’abakomando ba FNDB mu byaranze ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

Imyiyereko y’abakomando bo mu gisirikare cy’u Burundi (FNDB), iri mu byaranze ibirori by’Umunsi w’ubwigenge abatuye kiriya gihugu bizihije kuri uyu wa Kane. Byari ku nshuro ya 59 u Burundi bwizihiza umunsi w’ubwigenge, nyuma yo kwigobotora ingoyi y’abakoloni b’Ababiligi. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abarundi mu buriri byo kwizihiza uriya […]
L’exécution des décisions de justice passe au numérique
Le ministère de la Justice a annoncé que l’exécution des décisions de justice se fera par voie numérique à compter du vendredi 2 juillet. Le nouveau développement a été annoncé dans un communiqué publié le mercredi 30 juin. Les décisions de justice qui devraient être modifiées en ligne incluent la gestion, la location, la vente […]
Ibya kera turi kubirangiza_Ubutumwa bukomeye bwa Perezida Ndayishimiye ku Rwanda

Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabivuze, byari nk’igitangaza kubona umuyobozi mukuru mu Rwanda nka Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente amanuka akajya kwifatanya n’Abarundi kwizihiza umunsi ukomeye, mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka irenga itanu bitabanye neza. Dr Ngirente kuri uyu wa 1 Nyakanga yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu […]
Uganda: Hafashwe abandi bagabye igitero kuri Gen. Katumba uwari ubayoboye aricwa

Inzego z’umutekano zitandukanye za Uganda ziravuga ko zataye muri yombi abandi bantu bane barimo uwari uyoboye agatsiko k’abantu bakekwaho kugaba igitero kuri Gen Katumba Wamala ku itariki 01 Kamena 2021 cyahitanye umukobwa we n’umushoferi akarokokana n’umurinzi we. Uyu bivugwa ko ari we wari uyoboye aka gatsiko kiswe ak’iterabwoba k’imbere mu gihugu, we ngo yashatse no […]
Minembwe: Abagore bane n’umusore umwe b’Abanyamulenge bishwe barashwe
Mu kiganiro yahaye KivuTimes mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki ya 01 Nyakanga 2021, umwe mu baturage bo muri Minembwe, yatangaje ko aho gukemura ikibazo cy’umutekano mucye aha hantu, kuhagera kwa Lt. Gen. Yav Philemon kwarushijeho gukaza ikibazo. Abantu barimo umusore umwe n’abagore bane, bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu saa 18h00 barasiwe […]
Umusore w’ i Burera avugwaho gusambanya umukecuru w’imyaka 61
Umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho akekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko. Uwo musore usanzwe akora akazi k’ububaji n’ubwubatsi, yatawe muri yombi tariki 30 Kamena 2021, aho mu ijoro rishyira iyo tariki ya 30, ngo yahuye n’uwo […]
Ni cyo gihe noneho ngo twubake ikipe ikomeye_Aba-Rayon kuri Messi
Abafana ba Rayon Sports cyo kimwe n’ab’andi makipe akomeye hirya no hino ku Isi, bigambye ko igihe cyigeze ikipe yabo igasinyisha kabuhariwe Lionel Messi. Ni nyuma y’uko uyu munya-Argentine yahindutse umukinnyi wigenga, bijyanye n’uko amasezerano yari afitanye na FC Barcelona yari abereye Kapiteni yamaze kurangira. Kuba Messi yarangije amasezerano yari afitanye na FC Barcelona, bisobanuye […]
Ninjye ubibaza se?-Umuturage wakubiswe avuga uko gitifu w’ i Nyamagabe yamubwiye
Umugabo witwa Gad Hitimana wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Nkomane mu Murenge wa Nkomane avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, Aime Patrick Irakuzwa yamubwiye ko ntacyo akwiriye kumubaza ku kibazo cy’abamukubise, bakanamwiba ibifite agaciro ka Frw 130, 000. Hitimana uvuga ko na n’ubu agifite ibisebe ku gahanga, yatangarije BWIZA ko yakubiswe kuwa […]
Hamenyekanye umujenerali wirukanwe akaba azengereje Ingabo za Ethiopia muri Tigray
Uwahoze ari Jenerali mu ngabo za Ethiopia, Gen Tsadkan Gebretensae, ari ku isonga ry’inyeshyamba zirwanya Leta ya Ethiopia mu karere k’imisozi miremire ka Tigray mu majyaruguru y’icyo gihugu, nkuko byandikwa n’umusesenguzi Alex de Waal. Gen Tsadkan, umukuru w’inyeshyamba zo muri Tigray, afatwa n’abasesenguzi b’umutekano ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bazi cyane amayeri ya gisirikare bo […]
U Bushinwa n’u Burusiya bishobora kugaba igitero gitunguranye kuri Hawaii – u Buyapani
Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Buyapani yaburiye Amerika ko igomba kwitegura igitero gitunguranye nk’icyagabwe kuri Pearl Harbour mu ntambara ya 2 y’Isi, avuga ko kirimo gutegurwa n’u Burusiya n’u Bushinwa muri Hawaii kuko imyitozo ibihugu byombi biri gukorana idahangayikishije gusa Taiwan. Muri iki cyumweru, Depite Yasuhide Nakayama yabwiye ikigo cya Hudson ati: “Tugomba kwerekana ingaruka ku […]
Perezida Tshisekedi yahishuye ko yavuganye na Perezida Kagame ku kibazo cya Rapport Mapping
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yahishuye ko yavuganye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku kibazo cya ‘Rapport Mapping’ yerekeye ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye. Perezida Tshisekedi yabihishuriye mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyibandaga ahanini kuri gahunda ye y’imiyoborere, mu mujyi wa Goma tariki […]
Ingabire na Me Ntaganda bandikiye Perezida Kagame
Abanyepolitiki; Ingabire Victoire na Me Ntaganda bandikiye Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame inyandiko bise ‘urwandiko rw’inzira’ ivuga uko babona hashakwa umuti w’ibibazo bise iby’ingutu u Rwanda rwanyuzemo. Amashyaka ya PS-Imberakuri ya Me Ntaganda na Dalfa-Umurinzi ya Ingabire Victoire yombi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda, yatangaje iyi nyandiko y’impapuro 10 kuri uyu munsi w’ubwigenge mu Rwanda […]
Ubu ndaryama ngasinzira-Uwari waraburanye n’umuryango we mu myaka 27 ishize
Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire, baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuze ko ubu baryama bagasinzira ubwo bahuzwaga n’imiryango yabo. Bavuga ko kumenya imiryango bakomokamo, ari intangiro yo kuruhuka umuruho no gukira ibikomere by’igihe kirekire. Uwamahoro yagize yabwiye RBA ngo ” Uyu munsi ndaryma nkasinzira nkumva ko ndi kumwe n’umuryango […]
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari i Bujumbura (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Bujumbura mu Burundi aho yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge. Ni ibirori byizihizwa kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nyakanga. Minisitiri Edouard Ngirente akigera i Burundi yakiriwe na Visi-Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza mbere […]
Perezida Touadéra wa CAR ari mu Burundi

Perezida wa Repubulika ya CentrAfrika (CAR), Faustin-Archange Touadéra kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 ari mu Burundi, mu ruzinduko rw’akazi. Mu masaha 13 ashize, ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa CAR byatangarije ku rubuga rwa Facebook ko Perezida Touadéra ari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mpoko I Bangui yitegura kujya mu Burundi. Byagize biti: “Burundi: Perezida […]
Ethiopia iritegura kongera gufata Mekelle kandi ngo TPLF izahura n’akaga itigeze ibona
Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishobora kongera kwinjira mu murwa mukuru wa Tigray mu byumweru biri imbere nyuma y’aho uherutse kwigarurirwa n’abarwanyi ba TPLF mu cyumweru gishize. Ni ku nshuro ya mbere Leta ya Ethiopia igize icyo itangaza kuva umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle, wakongera kwigarurirwa n’ingabo za TPLF. Ibiro […]
Mukeshabatware Dismas yabayeho umusirikare_Pasiteri Uwimana

Pasiteri Uwimana Jean Pierre, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda wamamariye ku izina rya Kavuna mu Ikinamico y’Itorero Indamutsa, avuga ko nyakwigendera Mukeshabatware Dismas yabayeho umusirikare. Ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 30 Kamena 2021 ni ho hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Mukeshabatware wamenyekaniye muri iyi kinamico ndetse no mu kwamamaza igitangazamakuru Imvaho. Abo mu muryango we batangaje […]
RDC: Abasirikare bazobereye mu kurwanira mu mashyamba bongerewe mu bahiga imitwe yitwaje intwaro
Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gen. Léon-Richard Kasonga yatangaje ko abasirikare bari guhiga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu bongerewe ubushobozi. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 29 Kamena 2021, Gen. Kasonga yatangaje ko mu bushobozi aba basirikare bongerewe harimo kuboherereza umutwe w’abazobereye mu kurwanira mu mashyamba. Aba basirikare kandi bahawe […]
D. Rumsfeld wayoboye Pentagon uvugwaho uruhare mu mpfu z’abasaga 400,000 yapfuye
Donald Rumsfeld wahoze ari minisitiri w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakoranye na ba perezida, Gerald Ford na George W. Bush, ndetse akaba avugwaho kuba yaragize uruhare mu mpfu z’abantu basaga 400,000 mu ntambara yo muri Irak, yasezeye ku Isi y’abazima ku myaka 88 y’amavuko. “Ni n’akababaro gakomeye dusangije amakuru y’urupfu rwa Donald Rumsfeld, […]
Abiga kuri AIPER-Nyandungu bagabye igitero ku biro bya diregiteri
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya AIPER Nyandungu mu Mujyi wa Kigali bigabije ibiro bya diregiteri ku bwinshi basaba gusubizwa amwe mu mafaranga yabo bari barishyuye ariko ikigo kikaba cyatunguranye, kikavuga ko kigiye gufunga imiryango. Aba biga ahazwi nko kwa Hadji, RBA ivuga ko ” Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri bigabije ibiro by’ubuyobozi bw’iryo […]
Musanze: Umugabo arakekwaho gusimbuza umugore umwana we w’imyaka 8
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze kuwa Kabiri ushize, itariki ya 29 Kamena 2021 rwashyikirije urukiko dosiye bukurikiranyemo umugabo uregwa gusambanya umwana yibyariye w’imyaka umunani y’amavuko. Ni icyaha cyakozwe mu bihe bitandukanye gikorerwa aho uregwa atuye mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze. Kugira ngo bimenyekane ni uko abarimu […]
Perezida Ndayishimiye abona ko u Burundi bukiri mu ngoyi y’ubukoloni
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 30 Kamena 2021 yatangaje ko igihugu cye kizaba kikiri mu ngoyi y’ubukoloni mu gihe cyose kizaba gisaba imfashanyo zituruka mu mahanga. Ni ijambo rikubiye mu butumwa uyu Mukuru w’Igihugu yageneye Abarundi n’inshuti zabo, mu gihe igihugu cyiteguraga kwizihiza imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge kuri uyu […]
Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelona
Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ntakiri umukinnyi wayo, nyuma y’uko amasezerano yari afitanye na yo yarangiye. Magingo aya Messi ari gufatwa nk’umukinnyi udafite ikupe (Free agent). Mu ijoro ryakeye ni bwo amasezerano Messi yari afitanye na FC Barcelona yarangiye, nyuma y’amezi 12 yifuje gutandukana n’iriya kipe gusa ubuyobozi bwayo bukabimwangira. Cyakora […]
Iby’urukundo rwa Eddy Kenzo n’umukobwa w’umukire ukorera mu Rwanda byajemo rushorera
Amakuru ahari ni uko umukunzi mushya w’umuhanzi, Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, Bella Myra Bakhresa, yateye utwatsi ibyo kwimukira mu nzu y’uyu mugabo iri ahitwa Seguku muri Kampala. Nta gihe kinini gishize, bimenyekanye ko Kenzo akundana n’uyu mukobwa ubyarwa n’umuherwe Bhakresa ufite ubucuruzi butandukanye mu Rwanda. Amakuru BWIZA ifite ni uko Bella yanze icyifuzo […]