Ubu ndaryama ngasinzira-Uwari waraburanye n’umuryango we mu myaka 27 ishize

Sangiza iyi nkuru

Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire, baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuze ko ubu baryama bagasinzira ubwo bahuzwaga n’imiryango yabo.

Bavuga ko kumenya imiryango bakomokamo, ari intangiro yo kuruhuka umuruho no gukira ibikomere by’igihe kirekire.

Uwamahoro yagize yabwiye RBA ngo ” Uyu munsi ndaryma nkasinzira nkumva ko ndi kumwe n’umuryango wanjye, mfite umutuzo kuko nange ndi umwana uri mu muryango.”

Olive Kanamugure we yagize ati “Nyuma yo kubonana n’ababyeyi narishimye cyane, kandi byanyeretse ko koko Imana iriho kandi na bagenzi banjye bafite ibizazo byo kutamenya inkomoko yabo bishoboka ko bazababona.”

Mu buhamya bwabo, aba bana bagaragaza inzira ikomeye banyuzemo, kuko hari aho batafatwaga nk’abandi bana.

Amarangamutima ntagaragara kuri aba bana bashyikirijwe imiryango gusa, ahubwo n’ababakiriye babifashe nk’igihe kidasanzwe.

Bizimungu Delphine umuvandimwe wa Kanamugire yagize ati “Igihe cyo kwibuka twari twaramwandikishije mu Murenge wa Mwurire ko umwana yapfuye, kuko kuri liste y’abantu twibukaga i Mwurire nawe yabagaho.”

Rosine na Olive bahuye n’imiryango yabo babifashijwemo n’umuryango children of Rwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *