Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Bujumbura mu Burundi aho yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.
Ni ibirori byizihizwa kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nyakanga.
Minisitiri Edouard Ngirente akigera i Burundi yakiriwe na Visi-Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza mbere yo kubonana na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Allain Guillaume Bunyoni.
U Burundi n’u Rwanda bisangiye amateka y’igihe kirekire arimo no kuba ibi bihugu by’ibituranyi byombi byarakoronijwe n’Ababiligi, ku buryo byombi binizihiza umunsi w’ubwingenge bwabyo buri tariki ya 01 Nyakanga.
Cyakora cyo u Rwanda ntirucyizihiza ibi birori kuri iyi tariki, ahubwo ruhitamo kubihuza n’iby’Umunsi wo kwibohora byizihizwa tariki ya 04 Nyakanga.
Minisitiri Edouard Ngirente yageze mu Burundi kuri uyu wa Kane, ahasanga abandi banyacyubahiro barimo na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.
Minisitiri Ngirente yandendereye u Burundi, mu gihe bumaze imyaka itandatu budacana uwaka n’u Rwanda.
Ni nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ryabaye muri 2015, bikarangira u Burundi bushinje u Rwanda gutera inkunga abari inyuma y’uriya mugambi.
Kuva icyo gihe ibihugu byombi byakomeje kudacana uwaka, ndetse buri gihugu kinashinja ikindi gutera inkunga abagamije kugihungabanyiriza umutekano.
Kuva mu mwaka ushize u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rwiteguye kuzahura umubano warwo n’u Burundi, gusa iki gihugu kikarubwira ko hari ibyo rukwiye kubanza rwakora kugira ngo imigenderanire yongere kubaho.
Abayobozi ku mpande zombi barimo na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagiye bahurira mu biganiro byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi, gusa kugeza ubu nta kiragerwaho.
Mu byo u Burundi bwakunze gusaba u Rwanda harimo kuba rwabwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga ko bacumbikiwe n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko idashobora gushyikiriza u Burundi abo buyisaba kuko ari impunzi zifite amategeko azirengera.
Uruzinduko rwa Minisitiri Edouard Ngirente abenshi barufashe nk’intambwe ikomeye u Rwanda ruteye iganisha mu gusubiza mu buryo umubano warwo n’u Burundi nyuma y’imyaka itandatu warangiritse.








Amafoto: @Ubumwe
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


