D. Rumsfeld wayoboye Pentagon uvugwaho uruhare mu mpfu z’abasaga 400,000 yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Donald Rumsfeld wahoze ari minisitiri w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakoranye na ba perezida, Gerald Ford na George W. Bush, ndetse akaba avugwaho kuba yaragize uruhare mu mpfu z’abantu basaga 400,000 mu ntambara yo muri Irak, yasezeye ku Isi y’abazima ku myaka 88 y’amavuko.

“Ni n’akababaro gakomeye dusangije amakuru y’urupfu rwa Donald Rumsfeld, umunyapolitiki w’umunyamerika akaba n’umugabo witanze, umubyeyi, sogokuru na sogokuruza”, ibi ni ibyatangajwe n’umuryango wa Ramsfeld mu itangazo washyize ahagaragara uvuga ko yapfuye akikijwe n’umuryango we n’inshuti muri Taos, mu Leta ya New Mexico.

Bongeyeho ko amateka azamwibukira ku mirimo yakoze mu binyacumi bitandatu (imyaka 60) yamaze akorera leta, ariko abamuzi bazamwibukira ku rukundo yakundaga umugore we, Joyce, umuryango we, inshuti no gukunda igihugu cye.

Rumsfeld, wavukiye muri Illinois yize muri Kaminuza ya Princeton, aba umusirikare mu gisirikare kirwanira mu mazi, yahagarariye Chicago nk’umudepite kuva mu 1963 kugeza mu 1969.

Yabaye Ambasaderi wa USA muri NATO kuva muri Gashyantare 1973 kugeza muri Nzeri 1974, aba umuyobozi w’ibiro bya perezida muri White House ku buyobozi bwa Ford kuva muri Nzeri 1974 kugeza mu Ugushyingo 1975.

Yabaye minisitiri w’ingabo kandi kuva mu Ugushyingo 1975 kugeza muri Mutarama 1977.

Mu 2001, Bush yongeye guhamagara Rumsfeld ku buyobozi bwa Pentagon ku nshuro ya kabiri.

Ikinyamakuru Daily Beast kivuga ko ku buyobozi bwe byibuze abantu 415,000 batakaje ubuzima bwabo mu bihugu bitandukanye by’Abarabu, cyane cyane muri Irak na Afghanistan.

Nyuma y’ibitero byo kuya 11 Nzeri byahinduye icyerekezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rumsfeld yagize uruhare rukomeye mu kuyobora igisubizo cya gisirikare cya Amerika ku bitero yari yagabweho na Al Qaeda muri Irak no muri Afghanistan.

Ingabo za Amerika muri Afghanistan zahiritse ubutegetsi bw’abatalibani zishyigikira guverinoma nshya yashyizweho.

Mu 2002, Rumsfeld na visi perezida Dick Cheney bahanze amaso umunyagitugu Saaddam Hussein. Ingabo za Amerika zateye Irak mu mwaka wakurikiye mu 2003 zitwaje ko zishaka kumubuza kugaba ibitero akoresheje intwaro kirimbuzi.

Izo ntwaro ntazigeze ziboneka muri iki gihugu, ahubwo nyuma y’iyo ntambara kugeza n’ubu Irak iracyahura n’ingaruka zayo z’amakimbirane ya hato na hato.

Aho Rumsfeld yigeze guhabwa amashimwe kubera ubuyobozi bwe muri Pentagon, ni naho vuba yaherewe induru n’abarwanyaga intambara za hato na hato Amerika ishoza ku bindi bihugu.

Nyuma y’amafoto y’abasirikare ba Amerika batoteza imbohe muri Irak muri Gereza ya Abu Ghraib muri Baghdad, Rumsfeld niwe wabishinjwe. Niwe wari watanze amabwiriza yo guhata ibibazo imbohe hakoreshejwe uburyo bukakaye butari ubwa kimuntu.

Ku buyobozi bwe kandi, nibwo Amerika yafunguye gereza idasanzwe ya Guantanamo muri Cuba, nayo yakorewemo ibikorwa by’iyicarubozo ku mbohe zari zihafungiwe byamaganwe n’imiryango mpuzamahanga n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *