Umugabo witwa Gad Hitimana wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Nkomane mu Murenge wa Nkomane avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, Aime Patrick Irakuzwa yamubwiye ko ntacyo akwiriye kumubaza ku kibazo cy’abamukubise, bakanamwiba ibifite agaciro ka Frw 130, 000. Hitimana uvuga ko na n’ubu agifite ibisebe ku gahanga, yatangarije BWIZA ko yakubiswe kuwa 29 Kamena n’abagabo batandatu basinze, bamuteye iwe yaryamye, bakamuhonda, bakamutwara amafaranga ndetse n’ibikoresho akoresha mu kazi ke k’ubukanishi. Mu ijwi ryuje amaganya n’agahinda, ati ” Abantu basinze batandatu banteye iwanjye nka saa mbili n’igice. Barankubise, ndabacika ndiruka, ubundi banyiba Frw ibihumbi 50, batwara silendire ya moto, amasupane, imyenda irimo ikote n’umupira n’ishuka n’ibindi bikoresho nkoresha mu kazi. Mbibariye hamwe byose bifite agaciro ka Frw 130, 300.” Uyu mugabo w’imyaka 34 avuga ubwo yaterwaga n’abantu batandatu aho aba, yitabaje irondo, rifatamo batatu abandi baracika. Ubwo bagezwaga ku Murenge wa Nkomane, gitifu yarabafunze ariko ngo polisi ihageze, itegeka ko babafungura ariko bakariha ibyibwe Hitimana. Hitimana avuga ko yarenganiye aho ngaho. Ati ” Abapolisi bamaze kugenda, gitifu yarekuye abanyibye, ibyanjye sinabihabwa. Mubajije nti ese ko ubarekuye batansubije ibyanjye, ambwira ngo mbese ninjye ubibaza? Nararaenganye rwose. Abanyibye baridegembya, barazwi ariko nta muntu n’umwe ubavugaho.” BWIZA yamubajije impamvu abantu bamuteye bari basinze kandi utubari dufunze n’impamvu abona atakemuriwe ikibazo. Ati ” Gitifu ba nyir’utubari baba baragiye bamugeraho (bamuha ruswa bagakora) ubwo abakingira ikibaba. Mfite amakuru ko abakire begereye gitifu ngo ikibazo cyanjye akirengagize.” Dore amazina y’abo Hitimana yahaye BWIZA avuga ko bari mu bamukubise bakanamwiba: Uwitwa Amoni ni we yagize nimero ya mbere, hakurikiraho Mbarubukeye, Frodo, Janvier, Zakariya n’uwitwa Gashuhe. Avuga ko aba bose ” Nta n’umwe twari dufitanye ikibazo, ahubwo byarantunguye mbonye banteye.” Hitimana avuga ko ubukanishi bwe bwari butunze umugore we n’umwana atakibukora kuko yibwe ibikoresho bye. Uyu muturage arasaba ubuyobozi ni “Uko nahabwa ubutabera, ngahabwa ibyanjye byibwe ku mugaragaro nta marangamutima ya gitifu ajemo.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, Aime Patrick Irakuzwa yavuganye na BWIZA kuri iki kibazo. Avuga ko ahubwo Gad yarwanye n’abo bari bahoze basangira bihishe, akabatuka, bakarwanira mu isanteri ya Nkomane. Gitifu Irakuzwa yahakanye gukoresha imvuga yavuzwe haruguru, avuga ko ikibazo cya Hitimana cyizweho, bakamugira inama y’icyo yakora akabyanga. Ati ” Asanzwe ari umunyamahane.” Uyu muyobozi ati ” Bampamagaye nka saa y’ine z’ijoro ko hari abari kurwanira ku isanteri ya Nkomane. Narahageze, nsanga irondo ryafashe batatu. Ikibazo tukijyamo ariko Gad akavuga ko yibwe. Twakoze iperereza turi kumwe na komanda, dusanga nta gihamya ihari ko ibyo bintu byibwe.” Gitifu yagiriye inama Gad. ” Njye nk’umuyobozi sinakoresha iyo mvugo. Namugiriye inama ko yagana RIB niba yaribwe, bikagenzurwa, bariya bahungu tube twabafata. Arabyanga ahubwo arimo gushaka ingingo ituma babafunga nta kindi.” Yahakanye ibyo guhabwa ruswa na ba nyir’utubari kuko yabifata nko kwigomeka naho ngo ku kibazo cya Gad bagiye kumuganiriza, aho afite ikibazo kirusheho kumvikana. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com


