Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Umuyobozi Mukuru wa WASAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dusenge Byigero Alfred wari umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, rivuga ko ukwirukanwa kwa Byigero kugomba guhita gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Edouard Ngirente washyize umukono kuri ririya tangazo mu cyimbo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Umuhumuza Gisèle ari we ugomba kuba ayoboye WASAC by’agateganyo.

Nta mpamvu yagaragajwe yatumye Byigero yirukanwa, gusa iyirukanwa rye rishobora kuba rifitanye isano n’ibibazo by’akarande bimaze igihe muri kiriya kigo yari ayoboye.

Kimwe mu bibazo bikomeye WASAC yaburiye umuti ni ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane mu ntara y’Iburasirazuba.

Ikindi kibazo gikomeye kimaze igihe cyugarije WASAC kijyanye n’amakosa akomeye y’imikoreshereze y’umutungo yateje Leta ibihombo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020 yerekana ko kuba ubuyobozi bwa kiriya kigo bwarananiwe kwerekana ibyangombwa by’ubutaka na zimwe mu nyubako zacyo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari imwe, biri mu byatumye Leta ihura n’ibihombo kubera amakosa y’imicungire y’umutungo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Umuyobozi Mukuru wa WASAC
    Duhay’ikaze umuyobozi mushya,Nawe Agerageze kuticara mu Biro, Nanyaruke agere mu Ntara n’Uturere Cyane Cyane i Rubavu Arebe Aho Abaturage basigaye Bagura amazi abunga ku magare Ijerekani ku mafranga 500 cg 1000 kubera kumara igihe kirekire batabona amazi ya Wasac, kandi abitwa ngo n’abatekinisiye birirwa babikinisha bayoborera amazi kuwabahaye Akantu, Ibyo Uwitwa USENI Akaba yarahinduye Ibikorwa bya Wasac nk’Akarima ka se, Nyamuna Muyobozi Mukuru Tabara Abanya Rubavu.

  2. Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Umuyobozi Mukuru wa WASAC
    Duhay’ikaze umuyobozi mushya,Nawe Agerageze kuticara mu Biro, Nanyaruke agere mu Ntara n’Uturere Cyane Cyane i Rubavu Arebe Aho Abaturage basigaye Bagura amazi abunga ku magare Ijerekani ku mafranga 500 cg 1000 kubera kumara igihe kirekire batabona amazi ya Wasac, kandi abitwa ngo n’abatekinisiye birirwa babikinisha bayoborera amazi kuwabahaye Akantu, Ibyo Uwitwa USENI Akaba yarahinduye Ibikorwa bya Wasac nk’Akarima ka se, Nyamuna Muyobozi Mukuru Tabara Abanya Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *